skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye imyitwarire ya leta ya RDC ndetse rusubiza Amerika

Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutesha agaciro amasezerano ya Luanda na Nairobi mu gukemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rivuga ko DRC ikomeje gukorana nkana n’Umutwe wa FDLR, rigashimagira ko u Rwanda rutazahwema gukora ibishoboka byose ngo rurinde umutekano warwo mu gihe ikigamije kuwuhungabanya kigihari.

Muri iri Tangazo,u Rwanda rugira ruti:"Imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’igihugu aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka.

Guhagarika bidasubirwaho imikoranire Leta ya Kongo na FDLR, no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame kandi nibwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda bitabangamiwe,bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.

Ku bw’iyo mpamvu,u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusugire bwarwo.Igihe icyo aricyo cyose ibishaka kubuhingabanya bikigaragara.

Muri iri tangazo,u Rwanda rwavuze ko rutazongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikagera ku butaka bw’u Rwanda.

Ruti: "Ni inshingano ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Ukwirengagiza iyi nshingano kwa Leta ya RDC byateje akarere kose ibibazo by’umutekano bigiye kumara imyaka 30. Amagana y’ibihumbi by’Abanyekongo bamaze imyaka ari impunzi mu bihugu byo mu karere, basa n’abibagiranye. Imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero. Umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’ingabo za RDC (FARDC), nk’uko byakomeje kugaragazwa na raporo z’impuguke za Loni.

Ibi byose bibangamiye umutekano w’ u Rwanda. Kubera ibyo bibazo byose kandi, u Rwanda ntirwahemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo. Ntabwo u Rwanda ruzongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaza ku butaka bw’u Rwanda."

Rwavuze ko LONI yagaragaje ko RDC ikorana na FDLR kandi ko ibikorwa by’ivanguramoko,ubwicanyi,itoteza n’imvugo zihembera urwango zikomeje kuba akamenyero muri kiriya gihugu.

Muri iri tangazo,u Rwanda rushinja Leta ya Amerika kwirengagiza nkana ibimenyetso byose bigaragara ndetse ko itangazo yashyize hanze kuri iki cyumweru ishinja u Rwanda gufasha M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare rivuguruzanya n’umurongo yari yatanze w’uko aya makimbirane yahoshwa.

U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Amerika kugira ngo hamenyekane niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite cyangwa se ari inzego zitahanye amakuru bikwiriye.

Ruti:"Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane. U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya U.S kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye. "

Mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika i Addis-Abeba muri Ethiopia, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko rutazigera na rimwe ruzuyaza cyangwa ngo rusabe imbabazi ku bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo, cyangwa ngo rubisabire uruhushya.

Yongeyeho ko u Rwanda rugishishikajwe n’amahoro, binyuze muri gahunda zashyizweho mu karere, nkuko byatangajwe ku rubuga X na Stephanie Nyombayire ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida.

Hagati aho, Afurika y’Epfo yatangaje amazina y’abasirikare bayo babiri, bo mu butumwa bw’ingabo z’akarere za SADC, bishwe n’igisasu muri Congo muri iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa