skol
fortebet

U Rwanda rwemereye U Burundi ubufasha mu gikorwa bushaka gukora

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda irizeza iy’u Burundi ubufatanye mu gucyura ku bushake impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakiriye intumwa za leta y’u Burundi zije mu bikorwa byo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha ku bushake.
Ni intumwa ziyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Lt. Gen. de Police André Ndayambaje uri kumwe n’abayobozi b’intara zihana imbibi n’u Rwanda barimo Guverineri w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert, (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda irizeza iy’u Burundi ubufatanye mu gucyura ku bushake impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakiriye intumwa za leta y’u Burundi zije mu bikorwa byo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha ku bushake.

Ni intumwa ziyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Lt. Gen. de Police André Ndayambaje uri kumwe n’abayobozi b’intara zihana imbibi n’u Rwanda barimo Guverineri w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert, uw’intara ya Kayanza Cishahayo Rémy ndetse na Bandenzamaso Léonidas w’Intara ya Bururi.

Nyuma yo kwakirwa ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi ku ruhande rw’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, izi ntumwa zakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clémentine Mukeka ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Philippe Habinshuti n’abandi.

Ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu byombi byanitabiriwe kandi na Madame Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye uhagarariye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,UNHCR, mu Rwanda.

Clémentine Mukeka yijeje intumwa z’u Burundi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo kugira ngo ibikorwa byo gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha bigende neza ndetse n’abemeye gutaha ku bushake bafashwe ku bufatanye na UNHCR.

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi kuva mu mwaka wa 1959 ariko ziza kwiyongera guhera muri 2015 ubwo abasaga ibihumbi 74 bahungiraga mu Rwanda. Icyakora kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu hamaze gutaha abasaga ibihumbi 30, aho mu mwaka wa 2020 hacyuwe abagera ku 7 894, muri 2021 hacyurwa 21 631 mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 hamaze gutaha 790.

Biteganyijwe ko intumwa za Leta y’u Burundi zigirana ibiganiro n’abahagariye impunzi z’Abarundi zituye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihe ku munsi w’ejo kuwa kabiri izo ntumwa zizaganira n’impunzi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 49.

RBA

Ibitekerezo

  • Mwiriwe amahoro y’Imana abanenanwe mwandiste ubutumwa kurubuga kubwaje uko ndavyuva shaaa biragoye gutaha Kk nkaje ntababyeyi nkigira Kk barabishe nn notaha sintekereze kwihorera ahubwo byoba ari byiza mugumany abo muri kumwe nabatujemwo mukorana bagataha tukiberaho mumahoro kandi dutekanye tugatangira ubundi buzima bwacu murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa