skol
fortebet

Ubutumwa bwa Gatabazi asaba imbabazi nyuma yo kwitabira iyimikwa ry’umutware w’abakono

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye imbabazi nyuma yo kugaragara ari mu muhango w’iyimikwa ry’umutware w’abakono utaravuzweho rumwe.
Mu butumwa Gatabazi Jean Marie Vianney yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza (...)

Sponsored Ad

Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye imbabazi nyuma yo kugaragara ari mu muhango w’iyimikwa ry’umutware w’abakono utaravuzweho rumwe.

Mu butumwa Gatabazi Jean Marie Vianney yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza twese.”

“Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko.”

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko ibirori byiswe Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye mu Kinigi tariki 9 Nyakanga 2023 atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Uwo muhango wabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bakitoramo umutware.

Ibi FPR Inkotanyi yabyamaganiye kure mu itangangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko umuhango nk’uwo wabaye wo kwimika uwiswe ’Umutware w’Abakono’ ubangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu gishyize imbere.

Rigira riti "Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwaririre nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare. Umuryango FPR-INKOTANYI urasaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa