skol
fortebet

"Ubuzima bw’Igihugu n’abagituye na politiki byose bishingira ku mahitamo" - Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Gen (Rtd) James Kabarebe uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, Perezida Kagame, yabibukije ko ubuzima bw’igihugu bushingira ku mahitamo abakiyobora bakora.

Ati “Ubuzima bw’Igihugu rero n’abagituye na politiki ndimo kuvuga, byose bishingira ku mahitamo, ushobora guhitamo ukavuga uti ariko kuba n’umukene hari icyo bitwaye, ko dufite abagiraneza iteka iyo twashonje cyangwa twakennye iki batugoboka, ibi bindi abantu bavuga, turakora iby’iki? Reka dutegereze bajye batugoboka.”

Yavuze ko iki kibazo cy’amahitamo adakwiriye ugisanga mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.

Ati “Nibyo usanga cyane hanze muri politiki z’ibihugu byacu, byacu ndavuga u Rwanda, ndavuga Afurika. Icyo kibazo kirahari kandi abantu barakivuga, intambara tugomba kurwana zo kugira ngo Afurika ishingiye ku Banyafurika, umutungo Afurika ifite n’umubare w’abantu, abantu miliyari 1,4, ariko bakaba aho gusa ari abantu bemeye guhora bari mu butindi, bari mu bukene, bari mu guhora baragiwe n’inka, ariko twaba twageze imbere y’abantu tuvuga wareze agatuza ukavuga uti twebwe Abanyafurika turambiwe ibi, urambirwa ibintu imyaka 50 utagira ikintu uhindura, ubwo uba wabirambiwe koko.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo ukemura ibibazo by’Igihugu ari ingenzi no kureba ku bibazo bituruka hanze hacyo.

Ati "Iyo ukemura ibibazo by’igihugu by’umwihariko,ntushobora kubikemura udatekereza n’ibindi bibazo igihugu gihura nabyo bituruka aho hanze.byose uba ubitekereza.

Niyo atari ibibazo bihungabanya umutekano cyangwa imibereho myiza y’abantu ukundi,hari ibibazo bisanzwe bitari muri icyo cyiciro cya mbere navugaga.

Hari igice cy’ubukungu bwacu bugomba kugenda neza kubera ko dukora neza.Waba utakoze neza abandi bakoze neza,ibyawe bigata igiciro cyangwa ntibiguhe inyungu wari ukwiriye kuba uvanamo.Ibyo ni ibijyanye no guhatana."

Yavuze ko guhangana bijyana n’ubuziranenge umuntu yabishyize.Ati "ibyo bizajya imbere bitewe n’imbaraga wabishyizemo.Ibyo n’ubuzima busanzwe."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda birusaba gukora ku buryo budasanzwe ’kugira ngo nitugera hariya hanze,ibyo dukora bishobore kugira umwanya bikwiriye.

Perezida Kagame yakebuye abayobozi batuzuza inshingano zabo.Ati "Mu byo dukora byose dukwiye guhora dusuzuma ikiturimo cyatuma tudakora ibijyanye n’ibyo tunavuga, twumva, byahindura ubuzima bw’abantu bose."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa