skol
fortebet

Ubwongereza: Ken Clarke wakunze kurwanya kohereza abimukira yahinduye ibitekerezo

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari minisitiri w’umutekano w’imbere Bwongereza, Ken Clarke, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda igomba ’guhabwa amahirwe’ yo guca ubwato bwambukiranya imipaka y’u Bwongereza .

Sponsored Ad

Uyu muyoboke w’igihe kirekire w’ishyaka riri ku butegetsi, umaze igihe kinini ugaragara nk’uri muri oposition, yashimangiye ko ashyigikiye gahunda mu gihe guverinoma yitegura kujuririra icyemezo giherutse gufatwa n’urukiko kirwanya iyi gahunda.

Abinyujije muri The Telegraph, Lord Clarke yavuze ko mu gihe yashyigikiye inyungu abimukira bazana mu Bwongereza, ’kutagira igikorwa ku kijyanye n’abimukira baza mu buryo butemewe n’amategeko atari amahitamo meza’.

Yagize ati: ’Icy’ingenzi, mu mpaka zose zerekeye umushinga w’itegeko rya Guverinoma yo guca abimukira batemewe n’amategeko , nta muntu wigeze atanga ikindi gisubizo.

’Nateze amatwi cyane igitekerezo cy’ukuntu ubundi twakemura ikibazo cyiyongera cy’abimukira batemewe n’amategeko, ariko nta gisubizo cyigeze kihava.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa