skol
Kigali
startimes

Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda 130 mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kunoza umubano n’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 1391

Intumwa zihagarariye Leta y’u Rwanda n’iya Uganda n’abahuza babiri barimo DRC na Angola,zongeye gusubukura ibiganiro byerekeye kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka utameze neza aho Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda 130 bari bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.


Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,nibwo izi ntumwa z’ibihugu byombi zasubukuye ibiganiro byo kunoza umubano wabyo byombi nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus.

Iyi n’inama ya 5 ihuriweho n’ibi bihugu bine birimo u Rwanda, Uganda, DRC na Angola ije ikurikira iyabereye I Gatuna yahuje abakuru b’ibihugu.Inama y’uyu munsi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter, agaragaza ko intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta,mu gihe iza Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu; Sam Kutesa.

Intumwa za Angola ifatwa nk’umuhuza muri ibi biganiro, zo ziyobowe na Minisitiri w’Ubutwererane Tete Antonio mu gihe intumwa zo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo y’umuhuza zo ziyobowe na Gilbert Kankonde Malamba Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu akaba anungirije Minisitiri w’Intebe.

Mu ijambo rye,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iy’uyu munsi ibintu yavuze ko bishimangira ubushake buke Uganda ifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’aho ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore 2 b’abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w’ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda ndetse Uganda ikazabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Kutesa yavuze ko abandi abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagomba gukomeza gufungwa.

Kuwa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020,nibwo i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro by’amahoro.

Abari muri iyo nama basabye ko igihugu cya Uganda gisuzuma mu gihe cy’ukwezi ibyo gishinjwa n’u Rwanda byo gucumbikira ku butaka bwacyo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe ibyo Uganda ishinjwa bizagaragara ko ari ukuri, igihugu cya Uganda kizakora ibishoboka byose kugira ngo gihagarike ibyo bikorwa, giharanire kandi ko bitazongera kubaho.

Hari hemejwe ko isuzuma rizakorwa n’Itsinda ryashyizweho rihuriweho n’u Rwanda na Uganda (Ad-Hoc Ministerial Commission) rigamije kureba iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda gusa ntibyabayeho kubera icyorezo cya Covid-19 cyahise gica ibintu.

Hari hemejwe ko mu gihe iyo Komisiyo izabona ko uyu mwanzuro wubahirijwe, izatanga raporo ku bakuru b’ibihugu, nyuma mu minsi 15 abahuza b’impande zombi bagatumizaho inama y’abakuru b’ibihugu uko ari bine, bakongera guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna kugira ngo bafungure ku mugaragaro uwo mupaka, ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi zongere gukorwa nta nkomyi.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazona

    ko bavuze ko ntabo befite, abo bazava he?

    3 months ago

Inzindi nkuru

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu byo muri aka karere yongeye...

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari kuri iki...
19 September 2020 Yasuwe: 4586 0

Paul Rusesabagina yahishuye ko ubwo yatabwaga muri yombi yari aziko agiye...

Kuwa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, Paul Rusesabagina watangiye igifungo...
18 September 2020 Yasuwe: 5383 1

Amasaha yo kugera mu rugo yavuye Saa Moya z’ijoro ashyirwa saa...

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya...
11 September 2020 Yasuwe: 3041 0

U Rwanda rwasabiwe gufatirwa ibihano bitewe n’ifatwa rya Paul...

MRCD-Ubumwe, Ihuriro rihuza amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,...
8 September 2020 Yasuwe: 20951 2

“Hakenewe Ubucuti buzima”-Perezida Kagame abwira Uganda n’Uburundi

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yaganiriye na RBA, ku ngingo...
6 September 2020 Yasuwe: 2802 0

Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda,byemejwe ko ari muzima aho ari...

Umunyarwanda Ben Rutabana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, waburiye ku...
2 September 2020 Yasuwe: 11137 0