skol
fortebet

‘Ugeze I Kigali aba agomba guhumeka Kigali akaririmba indirimbo Kigali iririmba’ Patricie Muhongerwa

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ umugi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yavuze ko umuntu wese ugeze I Kigali agomba guhumeka Kigali akarimba indirimbo Kigali iririmba ariyo ‘isuku n’ umutekano’, nyuma asubiza abibaza niba koko Kigali ifite isuku.

Sponsored Ad

Patricie Muhongerwa yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio one kuri uyu wa 9 Gicurasi. Ni ikiganiro kibanze ku isuku n’ umutekano mu mugi wa Kigali. Iki kiganiro cyari cyatumiwemo n’ Umuyobozi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali wavuze ko Kigali ifite umutekano kuko umuntu aryama agasinzira ku bwe ngo ‘indaya n’ abakoresha ibiyobyabwenge’ bizahoraho kuko Kigali atari akarwa.

Patricie Muhongerwa yavuze ko umuntu wese ugeze muri Kigali isuku n’ umutekano agomba kubigira ibye, naho abonye umucuruzi udakaraba agasiga amukebuye.

Yagize ati “Ugeze I Kigali aba agomba guhumeka Kigali, akaririmba indirimbo Kigali iririmba ariyo ‘Isuku n’ umutekano’. Ukwiye kuba ureba aho bitagenda neza , utaye amashashi, utaye amacupa, utifata neza cyane cyane ubwo turamenyesha abarezi barera abana bacu, iyo umubyeyi yarenzweho kuko we arabizi ko akwiye gusukura umwana atarava mu rugo , iyo ageze ku ishuri bigenda bite? Ntabwo mwarimu akwiriye kurebera atagize icyo avugana n’ uriya mubyeyi.”

Yongeyeho ati “Mu masoko aho tugurishiriza aho turagurira, ukugurishije ikintu agomba ku kiguha mu buryo busukuye nawe asa neza, uwo ubonye abikorana umwanda ukamubwira. Ntidukwiye gutinya kubwira abantu bagenzi bacu kubakebura, kuko utabikoze uba udafashije umugi wa Kigali kugera ku ntumbero yawo”

Abantu bakunze kunenga isuku ya Kigali bavuga ko ku muhanda aho abayobozi banyura haba hasa neza nyamara hirya mu ngo nta suku ihari.

Muhongerwa ati “Ibyo nabyo bikemuke. Niyo mpamvu dukora ubukangurambaga, duhereye mu midugudu mu mirenge 35 y’ umugi wa Kigali, buri rugo rugire ubwiherero, n’ igikoni gifite isuku. Turimo kureba ababana n’ amatungo, tuzageza mu kwezi kwa 6 tubonye uko bihagaze.”

Ese koko Kigali irasukuye?

Umunyamakuru yabajije Muhongerwa niba koko Kigali itoshye kandi inasukuye kuko bikunze kuvugwa n’ abayobozi n’ abayisura.

Muhongerwa ati “Kigali navuga ngo iracyeye ariko ntabwo turagera aho dushaka kugera, turashaka kuyibona icyeye mu cyo bivuze gucya, icyeye mu bisobanuro byo gucya, hateye ubusitani, butoshye byo gutoha hateye ubusitani ahumye kakuhirwa.”

Abenshi mu bayobozi bakomeye n’ abantu b’ ibyamamare iyo abanyamakuru babajije ikintu kidasanzwe cyangwa cyabatunguye bageze I Kigali bavuga ko ‘batunguwe n’ uburyo Kigali ifite isuku’. Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyiril Ramaphosa aherutse gusaba abaturage be gukora isuku ku buryo umugi wabo ucya nka Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa