skol
fortebet

Umubare w’ abagore mu nteko y’ u Rwanda waragabanyutse, ntabwo wiyongereye

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’amatora iratangaza ko ubwiganze bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko butazagera ku rugero rwa 67 % nk’uko byari byavuzwe hagitangazwa amajwi y’agateganyo.

Sponsored Ad

Komisiyo y’amatora ivuga ko Ishyaka FPR ryavanye ku rutonde rwaryo bamwe mu bo ryamamazaga kandi bari kuba abadepite hashingiwe ku rutonde rwa mbere.

Mu mpera z’icyumweru ngo ni bwo bamwe mu bari abakandida ba FPR barimo n’abagore bari ku isonga ngo bayandikiye bayimenyesha ko batakifuza guhatanira umwanya mu nteko.

Ubwo Komisiyo y’amatora yatangazaga by’agateganyo abatorewe kwinjira mu nteko nshya, amwe mu mazina y’abari ku rutonde rw’ishyaka FPR ntiyumvikanye.

Komisiyo y’amatora yavuze ko habayeho impinduka zisa n’izitunguranye, ishyaka rizana urutonde rushya mu mpera z’icyumweru.

Uru rutonde rwariho abakandida 70 mu gihe urwa mbere rwari rwanatangajwe burundu rwariho 80.

Ibi byanatumye ubwiganze bw’abagore bwari bwavuzwe bugabanuka kuko mu bakandida FPR yemeza ko basabye gusezera barimo abagore batanu bazaga mu myanya 40 ya mbere.

Ugendeye ku rutonde rushya rw’ Abadepite ba FPR- Inkotanyi n’ amashyaka bifatanyije usanga ubwiganze bw’ abagore mu nteko y’ u Rwanda atariki 67% ahubwo ari 61%

Perezida wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora Kalisa Mbanda asobanura iki kibazo.

Yagize ati "Mu mpera z’icyumweru RPF ibisabwe na ba nyirubwite yavanyemo abakandida 10 bava kuri 80 hasigara 70”.

Prof Mbanda avuga ko umukandida uri ku rutonde afite uburenganzira bwo kuvuga ati “ Jyewe ntabwo nkiri umukandida."
Ikibazo cy’ihinduka ry’urutonde rwa FPR cyamenyekanye, nyuma y’iminsi 2 amajwi y’agateganyo atangajwe.

Kugeza ubwo nta n’umwe wari wagize icyo avuga ku mibare yakwirakwizwaga mu bitangazamakuru.

Hari ndetse na bamwe mu bakozi bakuru ba Leta bakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga uyu muhigo mushya wari weshejwe n’u Rwanda.

Urubaga rwa Internet rwa Komisiyo y’amatora rugaragaraho, urutonde rushya rw’abakandida b’ishyaka FPR. Bigaragara ko rwashyizweho umukono na Komisiyo y’amatora ndetse irushyira ahagaragara ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa 9, umunsi wabayeho amatora rusange.

Gusa Komisiyo y’amatora yo yari yashyize ahagaragara urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza ndetse ivuga ko ari ndakuka, bikaba byarakozwe ku itariki ya 6 z’ukwezi gushize mbere y’uko hatangizwa ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ibitekerezo

  • Ariko ko nshimye ko ireme ryuburezi ryubu bavuga ngo ntaryo nabize kera se nabo nuko. Aba basanze badashaka kuba aba depite babitewe niki koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa