Kigali

Umugenzuzi w’ imari ya Leta yakemanze uko miliyari zirenga 100 zinjizwa na Minisante na Mineduc zicungwa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 April 2018 Yasuwe: 1768

Umugenzuzi w’ imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko Minisiteri y’ Ubuzima na Minisiteri y’ uburezi bakora ibikorwa byinjiza amafaranga agera kuri miliyari 107 ku mwaka. Ngo umwaka ushira aya mafaranga yaracunzwe mu buryo buteye amakenga nyamara Leta ikabongera indi ngengo y’ imari.

Biraro yabivuze kuri wa 30 Mata 2018 ubwo yagezaga ku nteko Rusange Imitwe Yombi raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30/06/2017.

Yagize ati “Hari amafaranga muri santé na education biyinjiriza ku bwabo, uko ayo mafaranga yinjira ntabwo tubizi, ntabwo twabonye management accounting yabyo. Ariko ibyaribyo byose aya amafaranga miliyari 107 arinjira! Cyane cyane mu mashuri no muri santé”

Yongeyeho ati “arinjira ariko ntabwo agera mu bucungamutungo. Urebye uko ihererekanyamafaranga rikorwa, na Minecofin (Minisiteri y’ Imari n’ igenamigambi) nayo igakora transfer hasigara miliyari 49, hanyuma umwaka watangira bakoherezayo andi”

Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yavuze Minisiteri y’ uburezi ku mwaka yinjiza miliyoni 776 avuye mu mashuri, ikaninjiza miliyari 32 avuye mu mashuri yisumbuye, akibaza niba aya mafaranga atakurwamo ayishyura umukozi wo kuyacunga ubifiye ubushobozi.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo intumwa za rubanda zavuze ko zisigaye zibura icyo zivuga iyo zongeye kumva uburyo umutungo wa Leta unyerezwa kuko ngo bimaze kuba akamenyero. Basabye ko umuyobozi cyangwa umukozi wa Leta wibye umutungo wa Leta yajya ashyirwa ahabona akamenyekana kugira atava hamwe akajya gukora ahandi dore ko ngo ni iyo afunzwe aba yaribye menshi ayo mafaranga yibye agasigara atunze umuryango we igihe cyazagera akarekurwa.


Obabiah Biraro

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Manzi Epa

    Ndasubiza Auditor General.Ibyo wowe n’abakozi bawe mubona,c’est une goutte dans l’ocean.It is a tip of an iceberg!!
    Amafaranga ya Leta biba,ni billions/milliards nyinshi.Andi nayo bakayakoresha uko biboneye,kubera ko ari "ibya Leta nyine".Muli Annual Budget ya 2.3 Trillions RWF,akoreshwa uko bikwiye wasanga atageze no kuli 50%.Abantu nyamwinshi bakira,nukubera kwiba Leta (corruption).Gusa bajye bibuka ko twese tubisiga tugapfa.Abakira mu buryo bw’amanyanga,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Iyo bapfuye biba birangiye.Kimwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abasambanyi,abarwana,abasinzi,...).Ntacyo bimaze gukira ukoze amanyanga,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Nubwo iyo upfuye abanyamadini bakubeshya ko uba witabye imana.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umuhesha w’ inkiko yafatiriye ibikoresho bya Family TV

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe n’umuhesha w’inkiko, mu gikorwa cyo...
17 May 2018 Yasuwe: 1786 0

Rusizi: Akarere kamurikiye abasenateri raporo irimo ibinyoma haboneka...

Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari ejo tariki 15 Gicurasi 2018...
16 May 2018 Yasuwe: 5016 2

Dr Nkurunzira wari Umuyobozi Mukuru w’ Imiturire mu mujyi wa Kigali asezeye...

Amakuru agera ku Kinyaramakuru UMURYANGO aravuga ko Dr Nkurunziza Alphonse...
16 May 2018 Yasuwe: 9235 1

Umudugudu wa UWIMANA wahembwe kubera kutagira ibyaha

Umudugudu wa UWIMANA wo mu karere ka Kamonyi polisi y’ u Rwanda yawuhaye...
15 May 2018 Yasuwe: 1265 0

Musabimana wari umuyobozi w’ ishuri yatorewe kuba Meya wa Nyabihu

Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge...
14 May 2018 Yasuwe: 4257 0

Nyabihu: Amanyanga mu bucukuzi bw’umucanga ni imwe mu mpamvu zeguje...

Tariki ya 7 werurwe 2018 ni bwo uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka...
13 May 2018 Yasuwe: 2690 0