skol
fortebet

Umugore wa Pst Théogène witabye Imana yatangiye kuba mu muhamagaro w’umugabo we

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwanyana Assia, umugore wa Pst Théogène Niyonshuti yatangiye gutera ikirenge mu cy’umugabo we uherutse kwitaba Imana, akaba yatumiwe mu giterane cy’Ububyutse kizabera i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22-23 Nyakanga 2023.

Sponsored Ad

Ubusanzwe uyu mugore utari umenyerewe mu murimo w’ivugabutumwa, yiyambajwe muri iki giterane cyari cyaratumiwemo umugabo we mbere y’uko yitaba Imana.

Evangeliste Uwase Egidie wateguye Igiterane cy’Ububyutse gifite intego ivuga ngo Ubuzima bushya muri Christo, yemereye itangazamakuru ko uyu mugore yatumiwe muri iki giterane byari byaremejwe ko Pst Théogène azacyitabira mbere y’uko yitaba Imana, bityo basanga bakwiye gutumira umugore we cyane ko bazanagira umwanya wo kunamira nyakwigendera.

Ikindi yongeyeho cyatumye atekereza gutumira umugore wa Pst Théogène ni uko mu gihe yari akiriho yakunze kumvikana abwira abantu ko badakwiye kuzatungurwa nibaramuka babonye umugore we yinjiye mu ivugabutumwa.

Ubwo yari abajijwe niba azitabira iki giterane, Umunyana wari umufasha wa Pst Théogène yemeye atazuyaje, ati “Nibyo badutumiye, ndi umwe mu bazitabira iki giterane kandi uretse kuhabera umutware wanjye, ikirenzeho ni uko hazanaberamo umuhango wo kumwunamira.”

Iki giterane gitegerejwe kubera i Muhanga cyanatumiwemo Theo Bosebabireba n’abandi bigisha b’ijambo ry’Imana barimo Ev Uwase Egidie ubarizwa muri Canada.

Iki giterane byitezwe ko kizabera i Muhanga kuri EAR Gitarama kuva ku wa 22-23 Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa