skol
fortebet

Umuhanda Perezida Kagame yaduhaye uturutira izahabu zose zibaho – Meya Kamali

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien avuga ko bishimira umuhanda wa kabulimbo bahawe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akemeza ko ubarutira izahabu zose zibaho.
Uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017.
Akarere ka Nyamasheke ni akarere gatuwe n’ abaturage 412 718 nk’ uko imibare iheruka kubigaragaza.
Mu byo abagatuye bishimira harimo kuba Nyamasheke ifite ikirere gihora gihehehereye bitewe n’ uko ikora kuri parike ya Nyungwe no ku (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien avuga ko bishimira umuhanda wa kabulimbo bahawe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akemeza ko ubarutira izahabu zose zibaho.

Uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017.

Akarere ka Nyamasheke ni akarere gatuwe n’ abaturage 412 718 nk’ uko imibare iheruka kubigaragaza.

Mu byo abagatuye bishimira harimo kuba Nyamasheke ifite ikirere gihora gihehehereye bitewe n’ uko ikora kuri parike ya Nyungwe no ku kiyaga cya Kivu.

Abaturage baho batungwa ahanini n’ umuceri kuko ariwo wasimbuye ibijumba byahingwaga mu bishanga, bagatungwa n’ ibishimbo n’ ibindi. Amafaranga bayakura ku buhinzi bw’ icyayi, ikawa n’ ibindi. Bafite inganda eshatu zirimo izitunganya icyayi n’ uruganda rw’ ikawa.

Ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru bari basuye aka karere meya Kamali yavuze ko mu bintu bishimira cyane harimo umuhanda wa kabulimbo avuga ko ufite agaciro kanini kuri bo.

Yagize ati “Mu bintu by’ ingenzi rero navuga ko tuba twishimira, harimo uyu muhanda wa Kabulimbo twahawe na Perezida wa Repubulika muri gahunda y’ imiyoborere myiza, tukaba twemeza ko uturutira izindi zahabu zose zibaho”

Meya Kamali avuga ko impamvu bavuga ko umuhanda wa kabulimbo ubarutira izahabu ari uko ubafatiye akamaro kanini.

Ati “Utuma duhariraha, dutera imbere, duhahirana n’ utundi turere, abaturage bacu bageza umusaruro ku masoko, ukadufasha no gusabana n’ utundi turere, n’ umurwa mukuru w’ u Rwanda”

Uyu muhanda wa kabulimbo uhuza u Rwanda n’ ibihugu bitatu birimo u Burundi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kuri Bukavu na Uganda.

Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi na Congo bagatandukanywa n’ ikiyaga cya Kivu, gakikijwe kandi n’ akarere ka Rusizi, Pariki ya Nyungwe ndetse n’ akarere ka Karongi.

Ibitekerezo

  • nonese perezida niwe utanga imihanda,afata amafaranga mumufuka we akubaka umuhanda?ahubwo wenda kuba ayobora neza bituma budget muyikoresha neza umuhanda ukaboneka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa