skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wahishuye igihe inzira zihariye ku ma Bisi atwara abagenzi zizatangirira gukora

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024 ari bwo hazaba hatangiye gushyirwaho inzira zihariye (Dedicated Bus Lanes/DBL) zikoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi mu rwego rwo kugabanya gutinda ku byapa bazitegereje.

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko ugiye kubikora hagamijwe ko izo modoka zajya zihuta mu gihe zitwaye abagenzi bakagenda batekanye nta mubyigano w’izindi modoka kandi bakagera iyo bajya byihuse.

Inzira zizageragerezwaho bwa mbere ni izo mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati zerekeza SONATUBES-Giporoso, by’umwihariko bikazajya bikorwa mu masaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi na nimugoroba bataha, kuko byagaragaye ko ari ho haba hari ubwiganze bw’abantu benshi batega bisi.

Aganira na The New Times, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko kugerageza ubu buryo bwo kugenera bisi inzira zihariye bizakorwa mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 urangira.

Yagize ati: “Ni ibintu turimo gukoraho twizeye ko mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira, ndavuga mwaka utaha ugeze hagati, bizaba byamaze kujya ku murongo.”

Yavuze ko kugenera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange inzira zihariye atari ikintu gikorwa umunsi umwe gusa, ahubwo ko bisaba kubaka ibikorwa remezo nko kwagura inzira zizifashishwa muri iyo mihanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa