skol
fortebet

Umukandida- depite Nsengiyumva yahamije ko mu bikorwa byo kwiyamamaza atigeze abangamirwa

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Nsengiyumva Janvier w’ imyaka 29 uri mu bakandida bigenga barimo kwiyamamaza mu matora y’ abagize inteko ishingamategeko, umutwe w’ abadepite ateganyijwe ku wa 2 kugeza ku 4 Nzeli yatangaje ko aho yanyuze hose yihayamamaza nta na hmawe yabangamiwe n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze cyangwa se undi muntu uwo ari we wese.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama 2018 ubwo yiyamamarizaga mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye aho yageze mu masaha y’ umugoroba avuye kwiyamamariza mu karere ka Gisagara gahana imbibi n’ aka.

Uyu mukandida- Depite aravuga ibi mu gihe abakandida bari bahanganye n’ umukandida w’ ishyaka FPR mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka ushize wa 2017 bumvikanye inshuro zitari nke binubira kubangamirwa n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu gihe bari kwiyamamaza.

Nsengiyumva yagize ati:“Aho niyamamarije hose nta kibazo cy’ umutekano twigeze tugira, nasangaga abaturage abaturage banyiteguye. Biragaragara ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwahawe amabwiriza kandi burayakurikije.”

Uyu mukandida yavuze ko inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda ikeneye umudepite wigenga kuko ngo abo mu mashyaka batavugira abaturage mu buryo buhagije.
Aho yiyamamarije hose, Nsengiyumva yagiye asigira nomero ya telefone ye abo ahasanze kugira ngo nibamara kumutora akajya mu nteko bazajye bamuhamagara bamugezeho ibyifuzo nawe ahite abigeza ku nzego zibishinzwe.

Yagize ati :“Icyanteye inyota yo gushaka kuba umudepite ni uko nabonye ko hari icyuho cyo kuba abaturage Babura ubakorera ubuvugizi ngo ibibazo n’ ibyifuzo byabo bigere ku buyobozi bwo hejuru.”

Kandida- depite Nsengiyumva avuga ko abadepite baturuka mu mashyaka iyo bakiriye ibitekerezo by’ abaturage babanza kujya kubinyuza mu mashyaka baturukamo bityo bigatuma hari ubwo bitagera aho bigomba kujya.

Nsengiyumva Janvier avuga yizeye ko amajwi 5% asabwa ngo abe umudepite azayabona akanayarenza kuko ngo aho yiyamamariza hose abona hari abamushyigikiye batari bake.

Ikindi ngo hari n’ abamuhamagara kuri Telefoni abasigira, bamubwira ko bazamutora bitewe n’ uko banyuzwe n’ imigabo n’ imigambi bye.

Nsengiyumva yizeje Abanyarwanda ko azakora ubuvugizi umusoro w’ ubutaka ugakurwaho ndetse n’ ikoranabuhanga rigahenduka kurushaho.

Abaturage bo mu murenge wa Rusatira bo barasaba abadepite bazatorwa kubakorera ubuvugizi bakajya babona inguzanyo bagakora ishoramari kuko ngo BDF ikigega kigenewe gutangira ingwate urubyiruko ndetse n’ abagore bafite imishinga myiza kurusha iyindi kitabageraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa