skol
fortebet

Umushyikirano16: Perezida Kagame yavuze ko ababuza u Rwanda umutekano aribo bizagaruka

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe, kureba kure, no gukora ibintu nk’ abazabibazwa abwira Abanyarwanda abashaka gukomeza guhungabanya umutekano w’ u Rwanda aribo bizagaruka.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ iminsi ibiri y’ umushikirano ibaye ku nshuro ya 16.

Perezida Kagame yavuze ko hari abavuga ko bashaka ukwishyirahamwe kw’ ibihugu byo mu karere nyamara bakareba ubuhahirane ntibite ku mutekano.

Yagize ati “Abantu bazahahirana bate? batagenderana. Abantu bahahirana bate? uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda ko mbere y’ uko basaba abandi kubabanira neza bagomba kubanza kubana neza ubwabo.

Yagize ati “Mbere y’ uko dusaba n’ abandi tubanze tubane neza. Dushingiye ku bumwe dushakishe icyagirira bose akamaro, icya kabiri gukora ibintu nk’ uzabibazwa, icya gatatu tureba kure”.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kugerageza gukora ibibareba amaherezo abashaka guhungabanya umutekano aribo bizagaruka.

Yagize ati “Iyo ukomeje ukagerageza ku muturanyi mubi, iyo ukomeje ukagerageza amaherezo niwe bigaruka kurusha wowe wagerageje. Twebwe dukomeze za ngingo 3 nahoze mvuga”.

Inama ya 16 y’ umushikirano yitabiriwe n’ abayobozi b’ igihugu barimo Perezida Kagame, Minisitiri w’ intebe n’ abandi. Iyi nama kandi yanitabiriwe na Jeannette Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa