skol
fortebet

Makolo yabajije umunyamabanga wa UN igikurikira amagambo mabi ya Tshisekedi kuri Kagame

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amagambo ya Tshisekedi yibasira u Rwanda, yumvikana mu buryo bweruye, abaza Umunyamabanga wa Loni, igikwiriye gukorwa.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu ubwo yari i Bukavu mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Tshisekedi yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda, zinahembera urwango, kugeza aho yibasiye Perezida Kagame akamugereranya na Hitler.

Félix Tshisekedi yashinje Perezida Paul Kagame ko yitwara nka Hitler,yongeraho ati: "mwemereye ko azarangira nka Hitler".

Ni amagambo yatunguye benshi barimo n’abanyekongo, bibaza uburyo Umukuru w’Igihugu atinyuka gukoresha iyo mvugo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri X ubutumwa bubaza Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, impamvu ibikorwa n’imvugo za Perezida Felix Tshisekedi bikomeje kureberwa, nyuma y’aho uyu muyobozi atangaje amagambo yibasira Perezida Kagame.

Ati “Ubu FDLR yahawe intwaro kurusha ikindi gihe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abatutsi bo muri Congo birakomeje (n’amatangazo y’Intumwa ya Loni, Alice Wairimu Nderitu, ishinzwe gukumira Jenoside yarirengagijwe), Monusco iri gufasha FARDC n’abandi barwanyi ba Mai Mai. António Guterres, ni iki gikurikiyeho?”.

Umudipolomate umwe mu babarizwa muri Congo, yatangaje ko nubwo ibihugu byombi biri mu makimbirane, hari imvugo ziba zidakwiriye gukoreshwa.

Ati “Ijambo rya Tshisekedi i Bukavu, asezeranya abaturage ko mugenzi we w’u Rwanda azagira amaherezo nk’aya Hitler, ni ijambo ridakwiriye na mba ku muyobozi w’igihugu.

“Cyane cyane iyo bene ayo magambo akurikiwe n’ibikorwa byo gutera ingabo mu bitugu FDLR, abantu barwanya ubutegetsi bwa Kigali, kandi nyuma y’aho we ku giti cye yeruye akavuga ko azabukuraho. Tshisekedi ari gukina umukino mubi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Yakomeje agira ati “Ntibibaho ko Umukuru w’Igihugu yererura ngo asezeranye abantu ko azivugana mugenzi we. Iyi mvugo irenze urugero. Ubu, ni inde uzemeza mugenzi we ko akwiriye kwizera inzira z’amahoro hakoreshejwe dipolomasi muri iki kibazo?”

Hitler, umutegetsi w’Ubudage washinjwe kwica miliyoni nyinshi z’abantu, harimo miliyoni 6 z’Abayahudi yishe muri jenoside yabakoreye, ikizwi nka Holocaust.

Hitler yarangije ubuzima bwe yiyahuye aho yabaga mu nzu yo mu kuzimu (bunker) mu murwa mukuru w’Ubudage, Berlin, mu 1945.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa