skol
fortebet

Umuvunyi yijeje ubufatanye abanyamakuru batunga agatoki umuyobozi wariye ruswa bugacya yimuriwe ahandi

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Musangabatware Clement Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo
Abanyamakuru bagaragarije urwego rw’ umuvunyi imbogamizi bahura nazo mu gufasha Leta guhangana na ruswa zirimo ko iyo batunze bagaragaje umuyobozi wariye ruswa bucya yimuriwe ahandi.
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016, nibwo urwego rw’ umuvunyi rufite mu nshingano gukumira no kurwanya ruswa n’ akarengane rwahuguye abanyamakuru. Ni amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru kugira (...)

Sponsored Ad

Musangabatware Clement Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo

Abanyamakuru bagaragarije urwego rw’ umuvunyi imbogamizi bahura nazo mu gufasha Leta guhangana na ruswa zirimo ko iyo batunze bagaragaje umuyobozi wariye ruswa bucya yimuriwe ahandi.

Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016, nibwo urwego rw’ umuvunyi rufite mu nshingano gukumira no kurwanya ruswa n’ akarengane rwahuguye abanyamakuru. Ni amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru kugira ngo bafashe uru rwego kurwanya ruswa.

Muri aya mahugurwa y’ umunsi umwe, abanyamakuru bagaragaje ko ikibazo cy’ amikoro make, kwitinya, no kuba iyo bagaragaje umuyobozi wariye ruswa yimurirwa ahandi bituma abanyamakuru badakora inkuru zicukumbuye kuri ruswa.

Umutesi Scovia yagize ati “Gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa no kuyitunga agatoki bisaba ubushobozi butoroshye kubona mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. hari abanyamakuru bitinya bitewe n’uko abo bakoraho inkuru bakomeye. Cyangwa se bababwira nabi bakabireka, ariko hari n’ibica intege nko kuba hari abahabwa akandi kazi nyuma yo kwirukanwa bashinjwa ruswa mu kazi ka mbere.”

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Musangabatware Clement, yavuze ko mu kurwanya ruswa umusanzu w’ itangazamakuru ari ngombwa yizeza abanyamakuru ubufatanye.

Yagize ati “Tuzakomeza kubaba hafi yaba mu bushobozi no kubaha ubumenyi kuko ni wo muyoboro w’abaturage n’abayobozi kandi itangazamakuru naryo rigomba kuduha uwo musanzu wo kurwanya ruswa aho iri hose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) Peacemaker Mbungiramihigo akangurira abanyamakuru guharanira ubumyangamugayo no gukora kinyamwuga birinda kugwa mu mutego y’ ababakoresha mu nyungo zabo bwite.

Yagize ati “Abanyamakuru bafite uruhare rufatika mu kurwanya ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, birasaba ko baba banyamwuga bakubahiriza amahame y’itangazamkuru, ntibagwe mu mutego w’abashobora kubakoresha mu nyungu zabo bwite.

Mbungiramihigo yakomeje agira ati “Mu kwihesha agaciro no kugahesha umwuga bakora, tuzakomeza natwe inshingano zacu zo kubafasha mu bushobozi n’ubumenyi.”


Abanyamakuru basabwe gukora inkuru zicumbuye kuri ruswa

Aya mahugurwa yahawe abanyamakuru ajyanye n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 03 ukuboza kikazasozwa tariki ya 09 Ukoboza 2016.
Abanyarwanda n’itangazamakuru bakaba bakomeje gukangurirwa guhamagarira abandi ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, ikimakaza icyenewabo, ikaryanisha abaturage, ikanangiza Politiki y’imiyoborere myiza.

Raporo ya Transparency International (TI) yitwa “Corruption Perceptions Index (CPI)” y’umwaka wa 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 44 ku Isi n’amanota 54, no ku mwanya wa kane muri Africa nyuma ya Botswana, Cape Verde na Seychelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa