skol
fortebet

Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali yasezeye ku mirimo

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Mugabo Vianney wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali ari n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ agateganyo yasezeye kuri iyi mirimo.
Tariki 23 Gicurasi 2018 nibwo Mugabo Vianney yandikiye ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali asaba guhagarika imirimo, tariki 24 ubu buyobozi bwasuzumye ibaruwa ye bumwerera guhagarika imirimo.
Mugabo abaye umuyobozi wa Gatatu usezeye imirimo yari ashinzwe mu mujyi mu gihe kitarenze amezi abiri kuko tariki 11 z’ ukwezi gushize kwa Mata aribwo (...)

Sponsored Ad

Mugabo Vianney wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali ari n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ agateganyo yasezeye kuri iyi mirimo.

Tariki 23 Gicurasi 2018 nibwo Mugabo Vianney yandikiye ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali asaba guhagarika imirimo, tariki 24 ubu buyobozi bwasuzumye ibaruwa ye bumwerera guhagarika imirimo.

Mugabo abaye umuyobozi wa Gatatu usezeye imirimo yari ashinzwe mu mujyi mu gihe kitarenze amezi abiri kuko tariki 11 z’ ukwezi gushize kwa Mata aribwo Pascal Nyamulinda wari Umuyobozi w’ Umugi wa Kigali yandikiye Inama njyanama asaba kwegura kuri uyu mwanya, inama njyanama ikabimwemera, mu kwezi gukurikiyeho kwa Gicurasi tariki 16 Dr Nkurunziza Alphonse wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiturire mu mujyi wa Kigali agasaba gusezera ku mirimo akabyemererwa.

Undi muyobozi mu baheruka kuva ku mirimo yari ashinzwe mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali ni Eng. Didier Sagashyawari umunyamabanga nshingwa bikorwa wirukanywe mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017 ari nawe wari warasimbuwe na Mugabo Vianney mu buryo bw’ agateganyo.

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bufatanyije na Komisiyo y’ Amatora mu Rwanda barimo gutegura amatora y’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, bivuze ko gushaka abayobozi buzuza imyanya idafite abayobozi bitihutishijwe meya w’ umujyi wa Kigali yakora, nta munyamabanga nshingwabikorwa w’ Umujyi, nta Muyobozi Mukuru ushinzwe imiturire, nta Muyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa