skol
fortebet

Umwanditsi w’ ibitabo China Keitetsi yatanze impamvu Afurika ikeneye abaperezida nka Kagame

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ Umunya- Uganda akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo w’ impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ abana binjizwa mu gisirikare yashimye iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda akoresha imvugo itari nziza anenga abaperezida ba Afurika bitwara nabi.

Sponsored Ad

China Keitetsi, wajyanywe mu gisirikare ari umwana mu butumwa yashyize kuri twitter yagereranyije abaperezida basahura umutungo w’ igihugu n’ ihene ashima Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ko akora cyane.

Yagize ati “Ni agahinda ibihugu bimwe bya Afurika biyobowe n’ ihene…Afurika ikeneye abaperezida bakora cyane nka Kagame w’ u Rwanda; mu myaka mike Kagame , u Rwanda amaze kuruhindura Singapore ya Afurika. Turambiwe abaperezida basahura umutungo w’ igihugu gusa”


China Keitetsi

China Keitetsi yanditse ibitaro bibiri byagurishijwe cyane ikitwa ‘My life as a child soldier(ubuzima bwanjye ndi umusirikare w’ umwana’, Tears Between Heaven And Earth Women and children rights(amarira hagati y’ ijuru n’ isi y’ abagore n’ uburenganzira bw’ abana).

Paul Kagame ni Perezida w’ u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 yatowe bwa mbere muri 2003. Binyuze muri referendumu u Rwanda rutavuzeho rumwe n’ amahanga Perezida Kagame yakuriweho inzitizi zagombaga kumubuza kwiyamamariza manda ya 3, ubu yemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kugera muri 2034.

Raporo zitandukanye zikorwa n’ imiryango mpuzamahanga rishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere mu kugira ruswa nke no korohereza abashaka gushora imari muri iki gihugu.

Ibipimo by’ Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gifite abaturage bishimiye uko bayobowe. Abanyarwanda bagaragaza ko bafitiye icyizere cyane Perezida Kagame n’ urwego rw’ igisirikare.

Ibitekerezo

  • Nibyagacyiro cyane aho amahanga asigaye abonako abanyarwanda haricyo bamaze kugeraho nokubonako umuyobozi mukuru perezida w,urwanda koko ashoboye bakaba babonako ashoboye koko natwe abanyarwanda tubona ashoboye nakomeze imihigo myiza afitiye abanyarwanda ibindi bihugubyamwigiraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa