skol
fortebet

Umwuzukuru wa Idi Amin yakuwe mu nteko ishinga amategeko

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rw’ubujurire mu gihugu cya Uganda rwatesheje agaciro ugutorwa kw’umwuzukuru wa Idi Amin witwa Taban Amin, mu nteko ishinga amategeko nk’umudepite uhagarariye Kibanda y’Amajyaruguru, kubera ko nta lisiti y’itora yigeze agaragaraho bituma yamburwa umwanya we.
Abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ubujurire, Steven Kavuma, Cheborion Barishaki na Paul Mugamba, bakaba batesheje agaciro icyemezo cy’umucamanza wo mu Rukiko Rukuru rwa Masindi, Elisabeth Nahamya wari washimangiye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rw’ubujurire mu gihugu cya Uganda rwatesheje agaciro ugutorwa kw’umwuzukuru wa Idi Amin witwa Taban Amin, mu nteko ishinga amategeko nk’umudepite uhagarariye Kibanda y’Amajyaruguru, kubera ko nta lisiti y’itora yigeze agaragaraho bituma yamburwa umwanya we.

Abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ubujurire, Steven Kavuma, Cheborion Barishaki na Paul Mugamba, bakaba batesheje agaciro icyemezo cy’umucamanza wo mu Rukiko Rukuru rwa Masindi, Elisabeth Nahamya wari washimangiye ko Taban Amin ari umudepite uhagarariye ako karere.

Abacamanza bafashe iki cyemezo bakaba bavuga ko Taban yananiwe gutanga impamvu zatumye atubahiriza ibisabwa mu matora by’uko umuntu wese wuju
je imyaka akwiye kwibaruza kuri lisiti y’itora nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Hasanzwe kandi uyu mugabo yarakoresheje uburiganya mu mazina ye, aho ku rutonde rw’abatora yanditseho basanze yitwa Amin Tampo, mu gihe indangamuntu ye yanditseho ko ari Taban Idi Amin. Ni mu gihe kandi ngo n’ibyangombwa by’amashuri yagiye anyuramo bigaragaza ko yitwa Idi Taban Amin.

Urukiko rero rwasabye komisiyo y’amatora gutegura andi matora kandi Taban Amin akazishyura icya kabiri cy’amagarama y’urubanza kubera igihombo yateje uwo bari bahanganye, Sam Amooti Otada wari umaze imyaka 15 muri uyu mwanya Amin yari yamutsindiyemo mu matora.

Ibitekerezo

  • ibyo nanjye ndabyemera nigute wayobora kandi wowe udatora kandi ugatorwa

    Uyu yagombye kuba yarasabye imbabazi mwizina rya sekuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa