skol
fortebet

Undi mudepite yeguye bikekwa ko nawe byatewe n’inzoga

Yanditswe: Monday 21, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abadepite bakomeje kwegura mu nteko ishinga amategeko aho utahiwe ari Hon HABIYAREMYE Jean Pierre Celestin nawe wamaze gusezera ku mpamvu ze bwite.Birakekwa ko yaba nawe yaraganjwe n’inzoga.
Hari aka videwo kari gaherutse kuzengura ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko atari kumvikana n’Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda kandi byose bishobora kuba byaraterwaga no kunywa inzoga agasinda.
Amakuru agera ku UMURYANGO nuko uyu mudepite nawe yakurikiye Hon.Gamariel Mbonimana weguye mu (...)

Sponsored Ad

Abadepite bakomeje kwegura mu nteko ishinga amategeko aho utahiwe ari Hon HABIYAREMYE Jean Pierre Celestin nawe wamaze gusezera ku mpamvu ze bwite.Birakekwa ko yaba nawe yaraganjwe n’inzoga.

Hari aka videwo kari gaherutse kuzengura ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko atari kumvikana n’Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda kandi byose bishobora kuba byaraterwaga no kunywa inzoga agasinda.

Amakuru agera ku UMURYANGO nuko uyu mudepite nawe yakurikiye Hon.Gamariel Mbonimana weguye mu cyumweru gishize nyuma yo kuvugwaho gutwara imodoka yasinze ndetse agafatwa na polisi inshuro 6.

Hon.Jean Pierre Celestin yabwiye Taarifa ko yeguye, ndetse ko ibaruwa w’ubwegure bwe yayigejeje ku buyobozi bw’Inteko ariko ntarasubizwa.

Ati“ Nyuma yo kubona ko ibintu bifashe indi ntera nanze gukomeza kuba intandaro y’impaka z’urudaca mpitamo kwegura.”

Uyu we nyuma yaje kubyemera ndetse avuga ko inzoga zivuyeho ko abarimo umugore we bazimubujije akanangira.

Hon HABIYAREMYE Jean Pierre Celestin yavukiye mu karere ka Burera mu mwaka wa 1984 ndetse yinjiye mu nteko muri 2018.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Geography in Urban and Regional Planning.

Yinjiye mu nteko ku itike y’ishyaka FPR INKOTANYI.

Ingigo ya 99 ivuga Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1). Usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.

Ukurikije iyi ngingo y’itegeko ntabwo depite Gamariel Mbonimana na Jean Pierre Celestin Habiyaremye ntibagomba gusimbuzwa kuko manda y’abadepite bariho ubu izarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023,cyane ko batowe mu mpeshyi ya 2018. iki gihe ntikirenze umwaka uteganywa n’itegeko kugirango basimbuzwe.

Ibitekerezo

  • Bampaye kumusimbura Ko njye nzitwara neza kandi akaba mba mumuryango FPR?

    Bampaye kumusimbura Ko njye nzitwara neza kandi akaba mba mumuryango FPR?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa