skol
fortebet

Uyu munsi 12/04/1994 Leta y’abicanyi yashishikarije Abahutu kwiyunga bakica Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho Karemera Frodouald wa MDR-Power yahamagariye buri Muhutu gukora Jenoside, ndetse uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni agategeka ko ingabo zayo ziva mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ku munsi nk’uyu ,tariki ya 12 Mata mu 1994. Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi mu 1994.

Frodouard Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezamguni b’Abahutu kwica Abatutsi

Tariki ya 12/4/2020, Karemera Frodouald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranaıno ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”.

Ayo yari amabwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikoıneza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wawundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, imibiri y’abishwe muri Jenoside yakusanyirizwaga muri za kamyo, ikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini

Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Generali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreslawa ku mihanda, zikabajyana kujugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imiriıno ya Leta bitaga “Ponts et Chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntirivamunda yahungi ye mu Bufaransa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri Jenoside

Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi W. Claes yari i Born mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko M INUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababiligi bafitiwe urwango». Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. » Boutros-Ghali amusubiza ko “nawe ashyigikiye icyo gitekerezo». Kugeza uwo mmsi Umuryango w’Abibumbye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

Abatutsi barishwe i Nyawera na Mukarange muri Kayonza

I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, mu matariki ya l 1-12/04/1994 habaye ibikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bakomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gatulika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko interahamwe zunganirwa n’abajandarunıe n’abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw’abagoınba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu Kiliziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisuınbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n’iby iciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n’abacuruzi b’i Kayonza: Senkware Célestin (Burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy’izabukuru wari warakomotse i Kinyamakara ku Gikongoro) n’umuhungu we Ngabonziza Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant Gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyuniva Edouard, Kayisabe Cöme (wahoze ari umugenzurzi w’amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w’amashuri abanza), Simparikubwabo alias Siniba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w’amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Conseiller Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Conseiller Nyagatovu), Rudasingwa (Umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (Burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare). Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.

Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke

Mu murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00’ basaba abagore n’Abana ko baba bagiye ku rusengero ıw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho niho, guhera tariki ya 10/04/1994, buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwee mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari lnterahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.

Konseye witwaga KANYARUREMBO Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye KANYARUREMBO yasabye uwitwa TORERO Theodore wabaye umusirikare gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade 2, ushatse gusohoka bakamwica.

Uwo munsi abatutsi batagira ingano biciwe kwa KAREMERA Karaveri, i Mukoına muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa KAREMERA Karaveri ni mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatıatsi benshi, bishwe n’igitero cya PIMA kuwa 2/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma mu murenge wa Bushekeri, Nyamasheke ku mabwiriza ya Perefe Bagambiki

Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoına mu murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyaınasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikironıbe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwiciıwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe BAGAMBIKI Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoına cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n’abandi. Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuranıo amaso, abagore bakabanza kubasanıbanya, abana b’impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kironıbe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro habaga ari imiborogo n’amarira y’abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.

Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye

Mu 1994, Komini Rwamataınu yayoborwaga na Buruguıaaesitiri FURERE Abel.

Kuwa 12/04/1994 habaye inaına kuri Komini ya Rwaınatanıu yatangiye nka saa yine z’agasusuruko (10h ) isozwa mu masaa saba z’amanywa (13h20) ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b’Abalhutu, ndetse n’Interahamwe. Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse, Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na RUZINDANA Obed wari unıucuruzi ukoıneye ku Mugonero wabanje guca urutsinga rwa Telephone yabaga kuri Koınine ya Rwamatanau ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi. Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.

Ruzindana Obed yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Kuva ku itariki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 i bitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Koınini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na: KAYISHEMA Andre wari umwarimu, NTAGAZWA Charles, RUHUMURIZA Celestin wahoze ari umusirikare, RUZINDANA Obed, GIKERI wahoze ari umusirikare, MUREGO wari Interahainwe ikomeye na MURWANASHYAKA. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo: KIBATI, Jean Paul, NSONERA Christophe wari warahoze ari umusirikare na BIMENYIMANA Aloys hamwe n’abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki ya 17 Mata.

Abatutsi barishwe mu Buharabuge na Rugarika mu Karere ka Kamonyi

Biharabuge, mu mudugudu wa Kigaraına, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n’abari bahahungiye guhera tariki ya 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri. Habaye inama kuri Komini Runda ikoreslaejwe na Burugıınaesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabuıe bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutıı ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.

Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zislıaka. lnterahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n’i bindi. Izo nterahamwe zunganiwe n’izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri nın Rwabashyashya zayobarwaga na SHARANGABO w’i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasııka n’ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.

Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba z’amanywa bugeza nka saa moya z’umugoroba. Nyuına yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragarno inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Kornini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelagie, Joseph Setiba n’izindi nterahamwe.

Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

Utııgari dukora kuri Nyabarongo mu karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyuzwagamo amato n’interahamwe n’abatuıage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruranıba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje. Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi baslıorewe n’inıbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

lyicwa ry’Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo

Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bunıbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, alıahoze ibiro bya Secteıır Karama hiciwe Abatutsi beııshi bageıa ku bilıumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteıır Karama. Bataııgiye kuhagera kuva kuwa 10-11/04/1994. Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n’abandi ba Nkuzuzu; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanııel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n’imodoka y’uwitwaga Tadeyo wari interahanıwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya i Gishaka ayizanaıno Interahamwe z’iınpunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n’abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n’izivuka Bumbogo zarimo abitwa: Mutaganira, M uyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera ku ınugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije.

lyicwa ry’Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo

I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyariınana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari resiponsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza. Mu rugo rwe haje abatutsi barenga 500. Karangwa yapanze gahunda y’uko bagomba kwica Abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica. Abatutsi bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo kwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n’uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwîbutso ruhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa