skol
fortebet

Abacukuzi 73% b’amabuye y’agaciro ntibagira amasezerano y’akazi

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko umubare munini w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batagira amasezerano y’akazi mu gihe imirimo bakora ikunze kubonekamo ibibazo byinshi aho amasezerano ashobora kugoboka umukozi.
Iyi Minisiteri iravuga ko mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abagera kuri 73% batagira amasezerano y’akazi yanditse bahawe nabakoresha babo, mu gihe muri rusange ababarirwa kuri 46% badateganyirizwa ku buzima n’umutekano mu kazi.
Mu nama (...)

Mu nama yateguwe n’iyi Minisiteri yateraniye i Kigali ihuza abkoresha bo mu mujyi wa, abagenzuzi b’umurimo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’umurimo barimo amasendika y’abakozi, bigiye hamwe ibijyanye n’iyubahirizwa ry’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Aba ni ho Umuyobozi muri Mifotra ushinzwe imigendekere myiza y’umurimo Twahirwa Alexandre, yibukije ko kutubahiriza itegeko rigenga umurimo byiganje muri serivisi z’ubucukuzi bw’amabuyenk’uko bigaragazwa n’igenzura bakoze muri 2015.

Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo Judith Uwizeye

Ubushakashatsi bwakozwe n’abagenzuzi b’umurimo ku buryo ibigo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byubahiriza itegeko ry’umurimo, byagaragaye ko abakozi bagifite byinshi bibabangamira mu kazi kabo ka buri munsi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize mu bigo 209 bibarizwa mu turere 27, aho basanze 27% by’abakozi ari bo bafite amasezerano y’akazi yanditse 46% ni bo bari barateganyirijwe, na ho 54% nta bwiteganyirize bari baratangiwe.

Iri genzura kandi ryasanze 56% bitubahiriza ibijyanye n’ubuzima n’umutekano w’abakozi mu kazi binyuze mu kubaha imyambaro n’ibikoresho byabugenewe.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith, asanga igihe kigeze ngo inzego zifite aho zihuriye n’umurimo zigire icyo zikora zifatanyije itegeko ry’umurimo ryubahirizwe hose.

Yashingiye ku bibazo bikigaragara mu bakozi n’abakoresha birimo gusyamirana, kutagenera abakozi mu masezerano y’akazi, kutabategenyiriza, kutabahemba kandi bakoze cyangwa gutinda kubahemba, gukoresha abana kuko bahembwa make, kutubahiriza ubuzima n’umutekano mu kazi, n’ibindi .

Yagize ati “Hakwiye kubahirizwa amasezerano rusange agenga umurimo kuko ari bwo umusaruro wiyongera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa