skol
fortebet

Abacururiza mu isoko rya Huye bamwe basabwe kuba bahagaritse akazi abandi basabwa gusimburana

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye bamwe mu bacururiza mu isoko rya Huye kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, hagasigara abacuruza ibiribwa, na bo kandi hagakora 1/2.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege,yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ibi bijyanye n’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus, nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abayandura ugenda wiyongera cyane muri Huye.

Yagize ati "Gahunda ihari nuko abantu bagomba kugabanya hagakora 50%.ibitubahirije amabwiriza rero nibyo bigenda bigatera n’ibyago byo kwandura kubera ubucucike,abantu baba benshi.Ubu na PSF ni ngombwa ko bubahiriza gahunda yo gukora basimburana kugira ngo tubone ya 50% ituma abantu birinda.Mu isoko harakorerwamo ibiribwa gusa ariko ahandi abacuruzi bashyireho gahunda yo gukora basimburana.Kutubahiriza amabwiriza nibyo bituma ubwandu bukomeza kuzamuka."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, yongeraho ko ibipimo byafashwe i Huye tariki 5 Mata 2021 byagaragaje ko no mu masoko hagiye harimo abantu bayirwaye ariko itabagaragaraho, kandi bakaba bahura n’abantu benshi.

Izi ngamba ngo ni izo gutuma mu isoko hazamo abantu bakeya, bityo umubare w’abandura cyangwa banduza ukagabanuka.

Mutsindashyaka anavuga ko n’ubwo abacururiza mu maduka yo hanze y’isoko bazakomeza gukora, na bo noneho bazajya basimburana. Ni ukuvuga ko amaduka yegeranye, rimwe rizajya riba rifunguye, irindi rifunze, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021.

Icyakora, ngo Banki, Farumasi z’abantu n’iz’amatungo, zo zizakomeza gukora.

Za resitora, amaguriro acuruza ibiribwa (alimentation), n’inzu zitunganyirizwamo imisatsi (salon de coiffure) na zo zizakomeza gukora ariko zizemo 30% by’abakozi na 30% by’abakiriya zagombye kwakira.

Izi ngamba ngo zizakurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, zikaba zashyizweho nyuma y’uko tariki 6 Mata 2021 hasohotse itangazo rishyira muri Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, kuko ngo byari byagaragaye ko irimo abarwaye Coronavirus benshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, aherutse gutangaza ko mu isoko rya Huye, ku bantu 100 bapimwe Covid-19, hagaragayemo 10 bayirwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa