skol
fortebet

Abadepite babona RURA nk’ikigo gikura gisubira inyuma mu mikorere

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize Komisiyo ishinzwe gukirikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagaragaje agahinda k’abagenda na bisi muri Kigali, aho yavuze ko inzego zose kuva mu 2015 zagiye zitera intambwe nziza, ariko muri RURA ho basubiraga inyuma.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri RURA bitabaga PAC, basobanuye ko ikibazo cy’abagenzi bategereza igihe kirekire imodoka zibatwara gishinze imizi mu 2015 ubwo umubare w’imodoka watangiye kugabanyuka.

Depite Bakundufite Christine, ashingiye ku isezerano rya bisi 105 Leta yasezeranyije Abanyarwanda ko zizaboneka mu mpera z’uku kwezi, yagize ati: “Hari n’aho numvise ngo imodoka 100 ziraje, abantu bagatuza nyine ngo imodoka ziraje. Hari n’uwabimbajije ejo bundi, mbura n’icyo mubwira. Ese zarahirimye? Zaheze mu nzira? Ntabwo zijya ziboneka?”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Abimana Fidele, wemeza ko igabanyuka ry’imodoka ryatewe n’igiciro cy’ingendo kiri hasi, yasobanuye ko iza mbere zizaboneka mu mpera z’Ugushyingo 2023. Ati: “Iza mbere tariki 18/10 ni bwo zizagera mu bwato. Ni yo mpamvu twizera ko kuva mu bwato kugera ino aha, mu mpera z’ukwezi kwa 11 izo bisi zizaba zaje. Bisi 100 kuzikora bitwara umwanya, zagombaga guhita ziza ariko hajemo n’icyo gihe cyo kuzikora.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati: “Icyo ni kimwe mu bisubizo murimo gukemura ku kibazo cyabayeho kuva muri 2015. Ariko wari watubwiye ko tariff ari kimwe mu byatumye imodoka zigabanuka mu muhanda, aho kwiyongera. Ni tariff yonyine? Ubu dushobora kuvuga ko private operators batinye ibiciro by’imodoka abagenzi batanga bibatera ibihombo?”

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati: “Kuki kuva 2015 dufite iki cyuho, mwatinze kubwira Leta ko harimo ibibazo? Erega kugura amabisi ni byiza, nta n’ubihakanye. Kuki byabatwaye iyi myaka yose ari mwe mureberera Leta muri iyi sector, akaba ari bwo turi kumva abagiye mu Bushinwa kureba komande uyu munsi Abanyarwanda birirwa batabaza muri za gare? Ubwo bukererwe ni ubw’iki bwo kubona ikibazo?”

Mukabalisa yakomeje agira ati: “Mu ngendo z’inteko ishinga amategeko zose, ibi bibazo twarabyakiraga, tukabigaragaza, ubu RURA yatubwira ko ari bwo ikibona ikibazo ku buryo igisubizo cyaba kiri kuza uyu munsi? Igisubizo ni cyiza rwose, ntimunivune, turagishimye, bisi zizaza ni nziza. Kuki byabatwaye iyi myaka

Eng. Baganizi Emile Patrick wayoboraga RURA kugeza tariki ya 4 Nzeri 2023, yasobanuriye abadepite ko igenamigambi ritanoze ari ryo ryatumye ikibazo kiburirwa ibisubizo birambye, gusa ngo hashyizweho uburyo bwo kubikosora.

Ati"Mu by’ukuri ibijyanye na public transport, haba mu mujyi wa Kigali no mu gihugu muri rusange, ikibazo cyagiye kibaho ni igenamigambi ritanoze, ari na ryo ryagiye rituma habaho ibibazo byose. Rigenda rituma hagaragara uburyo imodoka zikomeza kugabanyuka kandi abantu biyongera ariko hari ingamba zafashwe kugira ngo ibyo bibazo bikemuke."

Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA, Dr Ntagungira Carpohore, yabwiye abadepite ko iki kibazo kiri mu maboko ya guverinoma, kandi ko kigomba gukemuka. Ati: "Hari commitment kandi commitment dutanga ntabwo ari iya RURA, ni commitment ya guverinoma. Cyavuye kuri level ya RURA, kiri kuba handled n’inzego zose. Ni yo mpamvu mwabonaga na MININFRA ibyo tuvuga ni byo bavuga, ubajije MINECOFIN ejo, uzasanga na bo ari byo bavuga. Kandi guverinoma yacu irasubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa