skol
fortebet

Abadepite bakomeje ingendo batangiye mu turere tw’Igihugu.zigamije iki?

Yanditswe: Monday 29, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuwa ku wa 27 Gicurasi kuzageza ku wa 03 Kamena 2023, Abadepite bari mu bakorera mu Ntara hose no mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Muri izo ngendoAbadepite bakomeje mu Turere, bakora inama nyuma bagasura ibikorwa bakareba ko ibibazo by’abaturage byakemuwe, n’uko ibikorwa byerekeranye n’ubukerarugendo n’inganda nto n’iziciriritse byifashe.

Ku munsi w’Umuganda abadepite bawukoranye n’abaturage mu Turere baherereyemo muri gahunda yiswe “Depite mu baturage”.

Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Musanze ho abaturage bagaragaje ibibazo birimo ibisaba ingurane ku butaka bwanyuzemo intsinga z’amashanyarazi.

Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke Abadepite babwiwe ko hari amahoteri atatu, amacumbi atanu, hakaba hari n’ibice by’ubukerarugendo bikeneye gutunganywa kuko Utugari twaho twose dukora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ni mu gihe i Kinihira mu Karere ka Rulindo basanze mu bibazo 11 by’abaturage byasizwe n’Abadepite ubwo bahahereruka, harakemutse 10 gusa.

Ubutumwa burimo kwita ku isuku, kurwanya igwingira n’amakimbirane biri kugarukwaho aho aba badepite bari kujya hirya no hino mu Turere.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo bakurikirane gahunda za Leta, bakurikirane ibikorwa, barebe niba bibafasha kugera ku ntego biyemeje.

Ati“Hazavamo n’imyanzuro igomba kugezwa mu zindi nzego cyangwa se guhamagaza Abaminisitiri, bizaterwa n’ibyo tuzasanga uko bizaba bimeze.”

Avuga ko hashingiwe ku ntego yo muri NST1 yerekeranye no guteza imbere inganda na serivisi hagamijwe kugera kuri 17% ku byoherezwa mu mahanga.

Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa