skol
fortebet

Abaguze UTC ya Rujugiro bati ‘mu bucuruzi iyo washoye neza ntuhomba’

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

Kigali Investment Company (KIC), yaguze mu cyamunara inzu Union Trading Center yari iya Rujugiro Ayabatwa Tribert yatangaje byinshi kuri iyi nzu birimo no kuba niyo bayimusubiza Rujugiro batahomba.
Ukwezi n’ icyumweru birashize UTC itejwe cyamunara. Iyi nzu yagurishijwe kugira ngo hishyurwe umwenda nyirayo yari abereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA.
Yagurishijwe nyuma y’ igihe gito ibiciro by’ ubukode ku bibanza byayo by’ ubucuruzi byikubye kane.
Umuvugizi wa KIC Rudasingwa (...)

Sponsored Ad

Kigali Investment Company (KIC), yaguze mu cyamunara inzu Union Trading Center yari iya Rujugiro Ayabatwa Tribert yatangaje byinshi kuri iyi nzu birimo no kuba niyo bayimusubiza Rujugiro batahomba.

Ukwezi n’ icyumweru birashize UTC itejwe cyamunara. Iyi nzu yagurishijwe kugira ngo hishyurwe umwenda nyirayo yari abereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA.

Yagurishijwe nyuma y’ igihe gito ibiciro by’ ubukode ku bibanza byayo by’ ubucuruzi byikubye kane.

Umuvugizi wa KIC Rudasingwa James yatangarije UMURYANGO ko bitewe n’ ubunararibonye bafite mu bucuruzi bw’ amazu ahenze bongeye kugarura abakiriya bari barahunze UTC bakanzwe n’ ibiciro.

Yagize ati “Ntabwo twayiguze dushaka abakiriya bari bayirimo gusa, icyo twakoze ni ukugura inzu, hanyuma tugakoresha uburambe dufite mu gucuruza amazu. Nk’ uko ubibona dufite iyi ngiyi Kigali City Market tuyimaranye imyaka irenga 5, urabona ko irimo abantu benshi ntabwo twari dufite impungege ko tuzabura abantu cyangwa se ko twahomba”

Rudasingwa yabwiye UMURYANGO ko 30% bya UTC aribyo bitarabona ababikodesha.

Yagize ati “Tugereranyije ukuntu ingana, imaze kugeramo abakiriya bangana na 70%.”

Umuvugizi wa KIC avuga ko bamaze kuyigura bashyizeho ibiciro byabo bidatukanye n’ ibyo basanze.

Avuga ko mu mafaranga bayiguze harimo ideni rya banki. Akavuga ko mu mwaka wa mbere bayifite bazanza bakishyura iryo deni.

Gusa agira ati “Kugura inzu nk’ iriya inyungu uba uyitegereje mu gihe kirekire”

KIC ivuga ko bitayorohera kumenya igihe izaba yamaze kugarura miliyari 6 na miliyoni 800 yatanze kuri UTC gusa ivuga ko niyo UTC itashobora kwiyishyurira ideni bafashe bayigura, hari andi mazu bafite bakwishyura iryo deni.

Rudasingwa yagaragarije UMURYANGO ko ibyo kuba Rujugiro avuga ko azisubiza UTC ntacyo bibabwiye kuko bari mu bucuruzi.

Ati “Twebwe ibyo dusa n’ abatanabyumva kuko turi abacuruzi. Naza akayisubirana azadusubiza ayo twayitanzeho, ni ubucuruzi. Burya mu by’ ubucuruzi, iyo washoye neza ntabwo uhomba. Ntabwo twashoye nabi rero nanayisubirana azadusubiza amafaranga twayitanzeho”

KIC ivuga ko UTC ifite imiryango yo gucurizwamo igera kuri 70. Bavuga ko muri iki gihe ntacyo benda kuyivururaho cyokora ngo igihe bizaba ngombwa ko ivururwa bariteguye.

Rudasingwa ati “Muri iki gihe ni kuriya imeze, igihe cyo kuvurura nikigera tuzaba turi tayari kugendana n’ igihe kizaba kigezweho”

KIC ivuga ko abakiriya ifite muri UTC badahagije kuko bataragera ku 100 ku 100, gusa ngo 100 ku 100 bazageraho.

UTC yahoze ari iy’ Umuherwe Ayatwa Tribert Rujugiro kuri ubu utavugarumwe n’ ubutegetsi buriho mu Rwanda. Iyi nzu yabanje gushyirwa ku rutonde rw’ imitungo yasizwe na beneyo icungwa na Leta. Yatejwe cyamura tariki 25 Nzeli 2017. Muri Kanama 2017 ibiciro ku bakodeshagamo nibwo byazamuwe kugera kuri 400%.

Kigali Investment Company yashinzwe muri 2006. Igizwe n’ abantu 10. Niyo itunze Kigali City Market ahakorera isoko rya Nyarugenge.

Ibitekerezo

  • Hanyuma se niba koko byaranyuze mumucyo kuki leta itavuga aho ayasagutse bavanyemo imisoro abitse? yunguka angahe % buri mwaka? Ibi abarundi babyita kwikwegera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa