skol
fortebet

Abakinnyi 3 ba Arsenal basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Expo Dubai 2020

Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal barimo Granit Xhaka, Rob Holding na Ben White basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Dubai.
Ikipe ya Arsenal iri gukorera imyitozo mu mujyi wa Dubai ariyo mpamvu n’aba bakinnyi basuye aho u Rwanda rumurikira ibikorwa byarwo muri Expo Dubai 2020 cyane ko iyi kipe ifite amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda.
Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, niwo munsi u Rwanda rwerekaniyeho ibikorwa byarwo muri iyi Expo Dubai 2020, (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal barimo Granit Xhaka, Rob Holding na Ben White basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Dubai.

Ikipe ya Arsenal iri gukorera imyitozo mu mujyi wa Dubai ariyo mpamvu n’aba bakinnyi basuye aho u Rwanda rumurikira ibikorwa byarwo muri Expo Dubai 2020 cyane ko iyi kipe ifite amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda.

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, niwo munsi u Rwanda rwerekaniyeho ibikorwa byarwo muri iyi Expo Dubai 2020, Rwanda National Day.

Ni umuhango wabimburiwe no kuzamura Ibendera ry’u Rwanda ndetse haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu n’iya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Iri murikagurisha riha amahirwe yihariye ibihugu yo kugaragaza ibyo bikora ndetse no kwagura ubufatanye bugamije inyungu.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, nyuma aza kongerwaho indi myaka ine.

RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Ati “Nyuma y’uko amasezerano y’imyaka itatu na Arsenal FC atanze umusaruro, RDB mu 2019 yafashe umwanzuro wo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w’iyi kipe.”

Amasezerano y’impande zombi agamije kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo dore ko Arsenal ari imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n’umubare w’imyambaro y’abakinnyi igurisha buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa