skol
fortebet

Abantu 1050 batanze amande ya miliyoni 353 kubera gukoresha EBM nabi

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko abantu 1050 aribo baciwe amande y’amafaranga miliyoni 353 umwaka ushize kubera gukoresha nabi utumashine twa EBM dutanga inyemeza-buguzi. Gusa, imyumvire ku gukoresha utu tumashini igenda yiyongera.
Ibi bihano biterwa nuko imyumvire ku mikoreshereze ya EBM isa nkaho itaragera ku rwego rwifuzwa cyane ko yaba abaguzi, cyangwa abacuruzi abenshi usanga badaha agaciro imikoreshereze y’utwo tumashine tywa EBM ibintu bituma habaho igihombo cyo (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko abantu 1050 aribo baciwe amande y’amafaranga miliyoni 353 umwaka ushize kubera gukoresha nabi utumashine twa EBM dutanga inyemeza-buguzi. Gusa, imyumvire ku gukoresha utu tumashini igenda yiyongera.

Ibi bihano biterwa nuko imyumvire ku mikoreshereze ya EBM isa nkaho itaragera ku rwego rwifuzwa cyane ko yaba abaguzi, cyangwa abacuruzi abenshi usanga badaha agaciro imikoreshereze y’utwo tumashine tywa EBM ibintu bituma habaho igihombo cyo gudatanga umusoro kuri TVA.

Bamwe mu baturage bavuga ko umusoro ari ngombwa, Migambi yagize ati, ’’njya nyisaba [ inyemeza-buguzi], nyisaba kugirango imisoro ya leta bayitange nkuko bisanzwe.’’ Mugabo, ati,’’Nabagira inama yo kubireka [kwiba imisoro] kuko baradindiza iterambere ry’igihugu cyabo’’.

Zumuhire Florence n’umwe mu bacuruzi bitwaye neza mu gukoresha izo mashine za EBM batanga inyemeza-buguzi we avuga ko inyemeza-buguzi igomba gutangwa naho umuntu yaba aguze bombo ya 50.

Umuyobozi ukuriye serivise y’imashini zikoreshwa mu gutanga inyemeza buguzi EB, Mbera Emmy avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kizakomeza gushishikariza abaguzi gusaba inyemeza-bugufi kuri buri kintu cyose baguze. Gusa, yemeza ko imyumvire igenda yiyongera ku pande zombi yaba abaguzi cyangwa abacuruzi.

Yagize ati, ’’nk’umwaka ushize naguha urugero ko twakurikiranye kesi 1,053 z’abantu badakoresha neza ikoranabuhanga ryo gutanga inyemeza buguzi, tubahanisha ibihano bitandukanye cyane cyane birimo amafaranga, kubera ko itegeko nibyo riteganya kugeza ubu twabahanishije miliyoni 353 zirengaho gato.’’

Kugeza ubu umubare w’abacuruzi bakoresha EBM mu Rwanda basaga gato ibihumbi 15, hakaba hari umushinga w’itegeko uteganya kuzagura umubare w’abakoresha izi mashine kimwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemeza buguzi kugirango hakomezwe kubakwa umucyo mu mitangire y’iyi servise.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa