skol
fortebet

Abarimu bamaze kubona umushahara wa mbere utubutse nyuma yo kuwuzamura

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yuko abarimu bazamuriwe umushahara, uwa mbere uje wiyongereyeho wabagezeho.

Sponsored Ad

Nyuma yuko abarimu bazamuriwe umushahara, uwa mbere uje wiyongereyeho wabagezeho.

Tariki ya 01 Kanama 2022, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bakongererwa 40%.

Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022, aho ubu imishahara ya mbere yiyongereyeho yamaze kugera kuri ba nyirayo.

Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko azajya ahembwa 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu azajya ahembwa 246 384 Frw.

Umwe mu barium usanzwe yigisha mu mashuri abanza wifuje ko amazina ye agirwa ibanga, yahamirije Umuryango.rw ko yakiriye umushahara wiyongereyeho, icyakora ngo uburyo yabibaraga bihabanye n’ibyo yabonye.

Yagize ati “ njye narinzi ko bazanyongerera 80% by’umushahara nahembwaga.ariko uko nabibonye nuko bongereyeho ibihumbi 50 kuri buri wese turi mu rwego rumwe, gusa uko biri kose ndishimye cyanee”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo yavugaga kuri iri zamuka ry’umushahara, yavuze ko abarimu bakwiye kumva ko uko bongerewe umushahara na bo bakwiye kuzamura ibyo batangaga ndetse ko n’igenzura bakorerwaga rigiye kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa