skol
fortebet

Abaturage batewe impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bakomeje gutungurwa n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibiribwa ,Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano ivuga ko ikikibazo gisangiwe n’akarere, ngo cyaturutse ku zuba ryavuye cyane.
Bavuga ko batazi impamvu y’irizamuka ,ariko ngo hari ibyazamutse cyane ndetse n’ibyicara bihindagurika byamanuka uyu munsi ejo bikazamuka .
Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano, ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire kandi iki kibazo kikaba kiri mu (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bakomeje gutungurwa n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibiribwa ,Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano ivuga ko ikikibazo gisangiwe n’akarere, ngo cyaturutse ku zuba ryavuye cyane.

Bavuga ko batazi impamvu y’irizamuka ,ariko ngo hari ibyazamutse cyane ndetse n’ibyicara bihindagurika byamanuka uyu munsi ejo bikazamuka .

Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano, ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire kandi iki kibazo kikaba kiri mu karere kose .

Ibiciro by’ibiribwa ngo bikomeje kuzamuka mu buryo butari bwitezwe ,yaba abacuruza n’abahaha ibiribwa ngo ntibazi impamvu y’iryo zamuka kugeza ubwo hari n’ibyikubye incuro 3, ngo bigora abacuruzi gusobanurira abaza guhaha, uko nyuma y’icyumweru kimwe ibintu byaba bihindutse bene ako kageni.

Ibishyimbo na byo ngo biri mu byazamutse cyane kuko biri hejuru ya 500 ku kiro bitewe n’ibyo aribyo ,uku kuzamuka ngo gutuma abacuruzi nabo batabona ababagurira nkuko umwe ma bacuruzi yabitubwiye.

Uretse ibyo ariko, ngo hari n’ibindi byazamutse bitajya binamanuka harimo umuceli,isukari n’akawunga nabyo bikenerwa na benshi ngo bimaze igihe bizamutse kandi bikaba bikomeje ,ibirayi ngo nibyo bitangiye kumanuka ,ariko nabyo ngo birahindagurika.

Iryo zamuka ry’ibiciro abaguzi n’abagurisha bavuga ko batazi impamvu yaryo ,ngo ryatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire ,ibi kandi ngo biri mu karere kose kuburyo bigoye ko nibura hari ibyakwinjizwa mu gihugu, ngo byunganire iby’imbere.

Izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibikomoka ku biribwa,uko byagenda kose bigira ingaruka ku muvuduko w’ubukungu , kuko,Umubare munini w’abaturage bakora ubuhinzi mu gihe kandi abahaha, hafi yabose bahurira kuri ibyo biribwa byabaye bike.

Icyi kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa gisa n’ikidafitiwe umuti wa none, uretse guhinga abahinzi bagategereza ibyo ikirere kizabagenera.

Source:Royaltv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa