skol
fortebet

Abatuye mu duce two mu ntara duturanye n’umujyi wa Kigali bakomorewe kuwugenderera

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwatangaje ko abantu batuye muri tumwe mu duce two mu Ntara twegereye Umujyi wa Kigali bakomorewe ku bijyanye n’ingendo zinjira cyangwa zisohoka mu mujyi, kugira ngo abahatuye babashe gusubira mu mirimo bijyanye n’amabwiriza mashya ya Guverinoma.

Sponsored Ad

Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 yemeje ko ningendo hagati y’intara yemewe ariko nta modoka zemerewe kuva mu ntara imwe zijya mu yindi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020,Umuyobozi mukuru wa RURA,Lt.Col.Patrick Nyirishema,yabwiye Kigali Today ko bafashe umwanzuro wo gukomorera abantu batuye mu duce twegereye Umujyi wa Kigali kuko basanze hari bamwe mu bakozi benshi bakoreraga mu mujyi wa Kigali ari ko bataha muri ibyo bice.

Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.

Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.

Mu duce twakomorewe kugendamo imodoka ziduhuza n’umujyi wa Kigali harimo Ruyenzi muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, agace ka Nyamata mu karere ka Bugesera n’agace ko kuva Nyagasambu ugaruka mu mujyi wa Kigali.

RURA kandi kuri iki cyumweru yatangaje ko ibiciro by’ingendo byongerewe kubera ingamba zafashwe zo kwirinda coronavirus, aho imodoka isabwa gutwara abagenzi bake kugira ngo bicare mu modoka batatanye.

Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara biva ku mafaranga 21 ku kilometero bigera kuri 30.8 Frw.

Mu rwego rwo ukomeza kwirinda ikwirakwira rya covid-19 abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange barasabwa kubakiriza intera ya metero hagati y’umugenzi ibi bikanubahirizwa n’igihe abagenzi bari mu modoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa