skol
fortebet

Afurika ikeneye uruhare rw’umugore ngo yizere kugera ku iterambere. Kubera iki?

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Pan Africa Movement Rwanda-Chapter ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Women Chamber , CNF n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umuryango bagiye kwizihiza ku ncuro yambere umunsi w’umugore w’Afurika.

Sponsored Ad

Umuryango wa Pan Africa Movement Rwanda-Chapter ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Women Chamber , CNF n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umuryango bagiye kwizihiza ku ncuro yambere umunsi w’umugore w’Afurika.

Uyu munsi wari usanzwe wizihizwa ahandi, ariko kuri iyi ncuro mu Rwanda uzizihizwa bwambere nyuma yo kubona ko hari icyo bigomba gukanguraho umugore mu gutanga umusanzu we mu iterambere.

Ni umunsi nyirizina witezweho gusiga mu mitwe y’abanyarwanda ishusho y’umugore n’uruhare afitiye igihugu n’umugabane mu iterambere rirambye.

Icyakora ngo uyu mugore utegerejweho impinduka, aracyafite ibibazo bimubangamiye.

Bimwe muri byo, n’ingaruka z’intambara, ubukene, imiyoborere, imihindagurikire y’ibihe, guhinga nti yeze, n’ibindi byinshi bimugoye bituma atinda gufata umwanzuro ku buzima bwe.

Umuyobozi wungirije wa Pan Africa movement Rwanda -chapter, TWAGIRIMANA Epimake yavuze ko kwizihiza umunsi w’umugore mu Rwanda ari intambwe ikomeye ,izatuma hareberwa hamwe icyakorwa ngo umugore wakunze guhezwa ahabwe ubushobozi busesuye buzatuma agira ububasha n’ubushobozi mu guhindura imibereho ye n’iya Afurika muri rusange.

Yakomeje agira ati “ ibi nitubigeraho nibyo bizaduha kubaka ubumwe bw’ Afurika bushingiye ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye ntawe usigaye. Cyane ko umugore ariwe nkingi ikomeye izatuma tubigeraho niba tubashije kumva umumaro ukomeye afitiye umuryango”

Ubusanzwe , uyu munsi w’umugore w’Afurika warusanzwe wizihizwa mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane,ariko mu Rwanda bari bataratangira kuwuha umwihariko wawo n’agaciro ukwiye

Ku itarikiya ya 31 Nyakanga 2022, nibwo uyu munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore mu iterabere n’iry’Afurika”

Uzaba umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya akazi umugore akorera umuryango biwuha ubudahangarwa no kuzamuka mu iterambere.

Kuri iyo tariki ibihugu byo muri Afurika birimo Uburundi, DR Congo,Tanzaniya n’ibindi byo mu karere baratumiwe mu rwego rwo guhagurukana imbaraga zo kunga afurika imwe ishingi ku iterambere n’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa