skol
fortebet

Akarengane gakorerwa abaguzi karagaragaza icyuho kiri mu kubarengera

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Kuba mu Rwanda hakigaragara abaguzi bahura n’ imbogamizi zirimo, kwibwa mu biciro, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe ari yo uhabwa, ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugura ibiro (Kg) runaka by’ibicuruzwa bagapima bakwiba n’ibindi ni bimwe mu bigaragara akarengane abaguzi bahura nako.
Ngo aka karengane gaterwa n’ impamvu zirimo no kuba abaguzi batazi amategeko abarengera. Ibi ni Minisitiri w’ Ubucuruzi inganda n’ umuryango w’ Umuryango w’ Afrika y’ iburasirazuba (...)

Sponsored Ad

Kuba mu Rwanda hakigaragara abaguzi bahura n’ imbogamizi zirimo, kwibwa mu biciro, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe ari yo uhabwa, ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugura ibiro (Kg) runaka by’ibicuruzwa bagapima bakwiba n’ibindi ni bimwe mu bigaragara akarengane abaguzi bahura nako.

Ngo aka karengane gaterwa n’ impamvu zirimo no kuba abaguzi batazi amategeko abarengera. Ibi ni Minisitiri w’ Ubucuruzi inganda n’ umuryango w’ Umuryango w’ Afrika y’ iburasirazuba Francois Kanimba kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.

Hari mu mahugurwa agamije kurengera uburenganzira bw’umuguzi yateguwe n’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD).

Minisitiri Kanimba yagize ati “ Kimwe mu bituma abaguzi barenganwa ni uko baba batazi amategeko abarengera. Usanga amategeko ahari kandi asobanutse ariko ugasanga abaguzi ntibayamenye kureba kutayasobanurirwa”

Aimable Havugiyaremye uyobora ishuri ILPD ryateguye aya mahugurwa nawe avuga ko amategeko arengera abaguzi ahari gusa ngo ikibazo gihari ni uko abaguzi benshi batayazi.


Aimable Havugiyaremye avuga ko amategeko arengera umuguzi ahari ariko benshi batayazi

Havugiyaremye avuga ko hari gahunda yo gufasha abaturage kumenya aya mategeko. Yagize ati “Icyo tugiye kwiga ho ubu ni uburyo bwo kuyamenyekanisha no kuyashyira mu bikorwa.”

Ku kibazo cyo kuba hari abaguzi bashyiraho ibiciro uko bishakiye bigatuma abaturage bahendwa, Minisitiri Kanimba avuga Leta atariyo ishyiraho ibiciro ahubwo ibiciro biterwa n’ uko isoko rihagaze. Gusa avuga ko iyo ibiciro bitajyanye n’amategeko arengera umuguzi Leta ishobora kubijyamo ikabihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa