Kigali

Amafaranga ari mu kigega Agaciro Development Fund agiye kujya agurizwa urubyiruko

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 876

Birashoboka ko mu minsi iri imbere amafaranga ari mu kigega agaciro Development Fund azajya agurizwa amatsinda y’abantu biganjemo urubyiruko igihe baba bakoze imishinga ibyara inyungu.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mishinga yo mu gihe kiri imbere yo kubyaza inyungu amafaranga ashyirwa mu kigega agaciro Development FUND kuri ubu amaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu.

Hari mu mwaka wa 2012 ubwo ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwaga ku mugaragaro,gitangirana akayabo ka miliyari 18.5 z’amafaranga y’u Rwanda .

Kuri ubu aya mafaranga amaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka 5 gusa.
Charles MUGABE ashinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund,yemeza ko ubwitabire bwo gutanga amafaranga muri iki kigega bushimishije.

Abayobora ikigega Agaciro Delevopment Fund bavuga ko amafaranga ari muri iki kigega yatangiye kubyazwa inyungu,dore ko ngo amaze kunguka agera kuri miliyari 7.

Hirya y’iyi mishinga ishorwamo amafaranga ari mu kigega Agaciro Development Fund , hashobora kwiyongeraho indi myinshi irimo n’iyegeye abaturage.
Urugero rutangwa aha n’amafaranga yahabwa urubyiruko igihe rwakoze imishinga inononsoye.

Abantu baracyahamagarirwa gutanga amafaranga mu kigega Agaciro Delevopment Fund, by’umwihariko muri iyi minsi harimo gukinwa shampiyona y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibigugu 4 hano mu Rwanda, amafaranga yinjira ku kibuga akazashyirwa mu yandi ari mu kigega Agaciro Development Fund.

Inkuru ya Royal Tv

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame azahabwa igihembo cy’ uyu mwaka cyo guteza imbere...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame niwe uzahabwa igihembo ‘World Tourism Award...
22 October 2017 Yasuwe: 172 0

Kigali: Abasore n’ inkumi 12 bafite uruganda rukora amasabune

Fille Dynah, umwe mu basore n’ inkumi 12 bafite uruganda rukora amasabune...
21 October 2017 Yasuwe: 5162 9

Abamotari bari imbere y’abandi bose mu gutanga ruswa

Umuvunyi wungirije aratangaza ko kuba inkiko zaragaragaje ko abakora umwuga...
19 October 2017 Yasuwe: 221 0

MININFRA yasinye imihigo yo kwagura no kubungabunga ibikorwa...

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamimiyeho basinye amasezerano...
18 October 2017 Yasuwe: 295 0

Abakozi ba Leta 6 bananiwe gusobanura aho bakuye umutungo bafite

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yatangaje ko urwego ayoboye rwashyikirije...
17 October 2017 Yasuwe: 8370 2

Ishuri ry’ imyuga Perezida Kagame yemereye Nyabihu rigiye kuzura

Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu niho harimo kubakwa ishuri...
15 October 2017 Yasuwe: 1826 0