skol
fortebet

Bidasubirwaho Rwandair yemeje ko yahagaritse ingenzo zerekeza muri RDC

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yahagaritse ingendo zose zerekezaga i Kinshasa, i Lubumbashi n’i Goma.
Ni nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ifashe icyemezo cyo kutemerera iyi sosiyete kuhakorera ingendo.
Mu itangazo Rwandair yashyize hanze,yemeje ko yahagaritse izi ngendo kubera icyemezo cya Guverinoma ya RDC.
Yihanganishije abakiriya bayo bose bagizweho ingaruka n’iki cyemezo ndetse yemeza ko ababishaka basubizwa ayabo cyangwa bagahindura itike. (...)

Sponsored Ad

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yahagaritse ingendo zose zerekezaga i Kinshasa, i Lubumbashi n’i Goma.

Ni nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ifashe icyemezo cyo kutemerera iyi sosiyete kuhakorera ingendo.

Mu itangazo Rwandair yashyize hanze,yemeje ko yahagaritse izi ngendo kubera icyemezo cya Guverinoma ya RDC.

Yihanganishije abakiriya bayo bose bagizweho ingaruka n’iki cyemezo ndetse yemeza ko ababishaka basubizwa ayabo cyangwa bagahindura itike.

Rwandair yavuze ko izatanga amakuru y’isubukurwa ry’izi ngendo igihe azaba yabonetse.

Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo,kuri uyu wa gatanu yayoboye Inama nkuru y’umutekano I Kinshasa yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za RDC.

Aka kanama kafashe imyanzuro irimo uwo kwemeza ko umutwe wa M23 ugomba gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ugahita wirukanwa mu biganiro bya Nairobi bihuza iyi leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Muri iyi myanzuro kandi harimo ko sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yahagaritswe gukorera ku butaka bwa RDC nyuma yuko iyi nama yemeje ko hari ubufasha u Rwanda rurimo guha abarwanyi ba M23.

Asoma iyi myanzuro umuvugizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, avuga ko bagendeye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturage bemeza ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ati "Ibikoresho bya gisirikare byabonetse n’amashusho yafashwe n’ingabo zacu ndetse n’ubuhamya bwakusanyirijwe mu baturage bacu byerekana bihagije ko M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda"

Yakomeje avuga ko mu myanzuro yafashwe n’inama nkuru y’umutekano harimo ko ’bashinja u Rwanda kubangamira umugambi w’amahoro wa leta n’imitwe yitwaje intwaro uvanyemo M23’.

Ku wa mbere ingabo z’u Rwanda RDF zashinje ingabo za Congo kuba zararashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda bigakomeretsa abaturage ni mu gihe kandi u Rwanda ruhakana ibyo ruregwa n’ingabo za Congo zirushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa