skol
fortebet

BNR na Polisi mu rugamba rwo guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Polisi ifatanyije na Banki nkuru y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho bahagurukiye kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi wa Polisi, CGP Emmanuel Gasana avuga ko hatabayeho ubufatanye bw’inzego zirebwa n’iki kibazo cyakomeza gufata indi ntera.
John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’u Rwanda yashimangiye ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda bishyirwamo imbaraga ndetse (...)

Sponsored Ad

Polisi ifatanyije na Banki nkuru y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho bahagurukiye kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi, CGP Emmanuel Gasana avuga ko hatabayeho ubufatanye bw’inzego zirebwa n’iki kibazo cyakomeza gufata indi ntera.

John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’u Rwanda yashimangiye ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda bishyirwamo imbaraga ndetse n’ubumenyi bushobora gutuma banki n’ibigo by’imari byibwa ku buryo bworoshye.

Yagaragaje ko umuti w’iki kibazo ari ugushyira imbaraga mu guhangana n’abakora ibi byaha hongerwa ubumenyi mu bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuvumbura amayeri yose yakoreshwa.

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hagaragaye ibyaha byakozwe biciye mu ikoranabuhanga bigera kuri 74 mu gihe umwaka ushize wa 2017 hagaragaye ibigera kuri 80.

Mu byaha byakozwe muri 2016 byari bigiye gutikiriramo amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 na miliyoni zirenga 325 mugihe mu 2017 mu byaha 80 byakozwe byari bigamije kwiba miliyari 2 na miliyoni zirenga 600 ariko polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego barahagoboka aya mafaranga yose ntiyibwa.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa