skol
fortebet

Ibizi biheruka mu Rwanda byahitanye 131, Leta yatangaje ko ikomeje gutanga ubufasha

Yanditswe: Saturday 06, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ngaruka z’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo bigahitana ubuzima bw’abaturage 131,Leta yavuze ko bakomeje ubufasha. Ariko ko ari n’isomo bize.

Sponsored Ad

Mu ntangiro z’uko kwezi kwa Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’abantu bahitanywe n’ibiza by’imvura byibasiye tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba.

Hakimenyekana ayo makuru, inzego zitandukanye za Leta , zihutiye gutabara, zigoboka abasigaye zinabafasha guherekeza ababo ibiza byahitanye.Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente nawe yagiye kwifatanya nabo anabashyiriye ubutubwa bwa Perezida Kagame.

Uretse kugoboka no kwihanganisha abanyarwanda muri rusange,cyane cyane abo muri utwo turere twagizweho ingaruka n’ibiza, Leta y’u Rwanda itangaza ko hari isomo yabyigiyemo rikomeye ari nayo mpamvu hagiye gukazwa ingamaba zimiturire nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange.

Ati “Twabonye isomo rikomeye ryo gutura ahantu duhora tuvuga hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”

Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n’ubuvuzi ku babukeneye. Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n’abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

Minisitiri yavuze kandi ko uretse abakuwe mu byabo abandi bakabura ubuzima, ingo zirenga ibihumbi 5500 zarasenyutsi.Yongeraho ko abari basanzwe bakodesha muri abo basenyewe, Leta izabafasha ku bukode naho abari batuye mu nzu zabo bafashwe gutuzwa neza.

Mu bindi byangiritse harimo amashuri 50 harimo ibyumba byanyuzwemo n’amazi, imihanda 14 ndetse n’imirima y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa