skol
fortebet

Ibyo wamenya ku modoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zatangiye gukora mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangiriro za Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yafashe ingamba zigamije kunganira gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo no kwemerera imodoka nto zifite imyanya irindwi, gutwara abagenzi mu buryo bweruye.

Sponsored Ad

Ni ibintu byasamiwe hejuru mu buryo bw’impande ebyiri, haba ku bagenzi birirwaga batonze imirongo muri za gare n’abashoramari batakwigondera za bisi nini kuko kuri bo bwari uburyo bushya bwo kwinjiza amafaranga bubonetse.

Ikigo Go Green Transport na cyo cyabyungukiyemo gihita gishora imari muri ubu bucuruzi ariko gikora agashya, aho cyazanye bwa mbere imodoka zikoresha amashanyarazi mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange, nk’uburyo bwo gukora ubucuruzi butangiza ikirere.

Ku ikubitiro, Go Green Transport yatangiranye ishoramari rya miliyari 1,29 Frw zaguzwe imodoka 10 z’imyanya 23 harimo n’uw’uyitwara ndetse n’izindi enye nto za ‘pick up’ zikodeshwa n’abagize ibirori bitandukanye ariko zose zigakoresha amashanyarazi 100%.

Ubu imodoka za Go Green Transport zahawe gukorera mu mihanda ya Downtown-Kicukiro-Nyanza, Kicukiro-Remera, Downtown-Kagugu, Downtown-Remera na Nyabugogo-Kagugu.

Imodoka zayo na zo zikoresha ikoranabuhanga rya AC-Mobility rizwi nka Tap&Go, aho umugenzi akoza ikarita ku mashini zabugenewe cyangwa akishyura kuri Mobile Money mu kwirinda ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.

Izi modoka zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka z’amashanyarazi n’ibijyana na zo rwa Kas Auto.

Iyo imwe yujujwe umuriro ishobora kugenda kilometero 320 utarashiramo. Kugira ngo yuzure bitwara umuriro w’ibihumbi 25 Frw.

Kugira ngo iyi modoka yuzure umuriro bishobora gufata amasaha arindwi n’igice mu gihe yashyizwe k umuriro wo mu rugo usanzwe. Iyo iri kuri station yabugenewe bwo yuzura mu minota 30.

Umuyobozi Ushinzwe Ibaruramari n’Ubucuruzi muri Go Green Transport, Mutoni Ruth ati “Uretse kuba zibungabunga ibidukikije, zinakoresha amafaranga make kuko umuriro uyujuje, bidutwara ibihumbi 25 Frw mu gihe kuzuza (full tank) ingana n’iyi ikoresha lisansi bisaba kuba ufite atari munsi y’ibihumbi 150 Frw.”

Kugenda muri iyi modoka bisaba 500 Frw bijyanye n’aho umuntu agiye hose, ndetse umuntu ntategereza ko imodoka yuzura ngo ihaguruke, kuko igenda ifata abagenzi aho igeze mu mihanda ikoreramo.

Ni imodoka zidateza urusaku cyangwa ngo isohore imyuka ihumanye nk’ituruka mu modoka zikoresha lisansi na mazutu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Go Green Transport, Tsega Solomon yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu bihe bitarambiranye iki kigo kizaba cyashyize stations zifashishwa mu gushyira umurimo muri izo modoka mu bice bitandukanye by’igihugu kuko bateganya kwagura ibikorwa bakongera n’imodoka.

Izi stations zizashyirwa i Rwamagana, Musanze, Huye, Rubavu na Muhanga. Bizajyana kandi no kubaka igaraje ryo gukoreramo izo modoka mu gihe zagize ikibazo.

Kugeza uyu munsi iki kigo gifite stations zo gushyiriramo umuriro muri izi modoka ebyiri, imwe iri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ndetse no ku Kimironko mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kwa Mushimire.

Muri izo stations bateganya kubaka ziziyongeraho n’izindi ebyiri zizashyirwa mu Mujyi wa Kigali.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa