skol
fortebet

Ikirere kibi cyakerereje indege zikoresha Ikibuga cy’indege cya Kigali

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, bwatangaje ko kubera ikirere kibi cyaramukiye ku kibuga cy’indege cya Kigali, bishobora gukerereza ingendo zimwe na zimwe z’indege.

Sponsored Ad

RwandAir yatangaje ko kuri iki Cyumweru ku kibuga cy’indege cya Kigali haramutse ikirere kibi gishobora gutuma abatwaye indege batabona neza.

Mu butumwa bashyize kuri Twitter bagize bati "Kubera kutabona neza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali muri iki gitondo, ingendo zimwe zigana i Kigali cyangwa zihaturuka zishobora kuza gutinda. Tubiseguyeho ku ngaruka bishobora guteza."

Ntabwo RwandAir yatangaje umubare w’ingendo cyangwa abagenzi bashobora kugirwaho n’icyo kirere kibi.

Mu mategeko mpuzamahanga agenga ingendo zo mu kirere, ikirere kibi ni impamvu nyamukuru yemewe ngo ingendo zihagarikwe, zisubikwe cyangwa zikererezwe kuko kutabyubahiriza bishobora guteza ingaruka zirimo n’impanuka.

Indege ishobora guhagarika cyangwa gusubuka urugendo mu gihe hari imvura nyinshi, umuyaga mwinshi, igihugu cyinshi gituma imbere hatagaragara, ubukonje burengeje urugero n’ibindi abashinzwe ubuziranenge bw’indebe babona bishobora kubangamira urugendo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza 2022 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya20), mu Rwanda hateganyijwe ikirere kizarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa