skol
fortebet

Impamvu umuhinzi akwiye kugira uruhare mu igenamigambi rigamije Iterambere

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi leta itegura igenamigambi rigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ariko ugasanga abo bireba nta ruhare babigiramo ndetse yewe hakaba n’ubwo barenza amaso ibyakababyariye umusaruro babyita ibya Leta.

Sponsored Ad

Ni muri urwo rwego ikigo cy’Amahugurwa n’Ubushakashatsi, EPRN cyasuye Koperative ya KOUBITE ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Bishenyi baganira ku buryo babyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwihuriza hamwe mu buhinzi bugamije iterambere ryabo.

Umuyobozi wa EPRN, Seth Kwizera yagaragaje ko abahinzi bafite uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa kuko aribo baba bazi ahanini icyo bakeneye neza n’aho bagikeneye.

Ati”Nibyiza ko muri muriyi Koperative, ariko nanone mugomba kujya mutanga ibitekerezo kucyakorwa ngo itere imbere no gukurikirana neza niba ibyo mwasabye byarakemutse kuburyo muharanira inyungu zibateza imbere n’Igihugu muri rusange”

Muri iki kiganiro kitabiriwe n’abahinzi bibumbiye muri iyi Koperative n’Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda, Abahinzi baboneyeho kwaka ubuvugizi.

Usibye kuba beza bakanagurisha, abanyamuryango b’iyi koperative bavuze ko hari ibyo batagiramo uruhare kandi rimwe na rimwe bibakururira igihombo.

Bimwe muri byo ngo ni nk’igihe babonye umusaruro bakawugurisha ku mushoramari baba barahujwe na RAB bikarangira hari igihe abaguriye ku giciro yishakiye nyamara we RAB ikamugurira hafi bwikube kabiri y’ayo yabaguriyeho.

Ikindi bavuga , n’imbuto bahabwa rimwe narimwe usanga yanze ubutaka muri Sizeni runaka kandi igihombo bakakimenyera nyamara nta ruhare bagize mu guhitamo imbuto ikwiye batera.

Kuri ibi bibazo byose abanyamuryango ba KOUBITE bagaragarije abanyamakuru babasaba ubuvugizi.

umuyobozi w’iyi Koperative, Claude Nshimiyimana yavuze ko hari igihe nabo ubwabo badakurikirana neza ibyifuzo baba bagejeje ku karere cyangwa ibibazo ngo banamenye niba byakemutse.

Yagize ati”Navuga ko ubuyobozi butuba hafi bishoboka kuko iyo bagiye gukora imishinga baratwegera, natwe tukabagezaho ibyo dukeneye n’inama zacu kucyo twifuza kigamije iterambere. Icyakora wasangaga rimwe narimwe tudakurikirana neza ngo tumenye n’iba ibyo twabagejejeho byaritaweho n’uburyo byakemuwe, usibye ko ibyinshi babikora”

Kutagira ubumenyi n’ubushake bwo gutanga inama n’ibitekerezo ku mishanga y’igenamigambi rigamije iterambere bidindiza cyane abagenerwa bikorwa, kuko akenshi usanga hari aho bikozwe nabi cyangwa imwe ikajyanwa aho idakenewe bigateza igihombo.

Iyo bimeze bityo, ingaruka ziba ku baturage cyane abana bato usanga bibasirwa n’imirire mibi ibakururira gukura nabi no kutagira urubyiruko rufite ejo hazaza heza kubera ubuzima bubi.

Mu guhangana n’iki kibazo ikigo EPRN kubufatanye n’imiryago ntera nkunga iharanira iterambere ry’umuturage, bahugura bakanafasha Koperative n’ibindi byiciro bifite aho bihuriye na gahunda z’imbaturabukungu mugusobanukirwa nokugira uruhare mu igenamigambi rigamije iterambere rigenewe abaturage.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa