skol
fortebet

Isoko ry’umujyi wa Kigali ryemerewe gufungura ariko ribwirwa ibisabwa rigomba kwitaho

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali waraye usohoye itangazo rivuga ko ku wa 31 Kamena 2020,Isoko ry’umujyi wa Kigali “Kigali City Market” ryemerera ryemerewe kongera gufungura imiryango nyuma y’ibyumweru bisaga 2 rifunzwe kubera ubwinshi bw’abanduye Covid-19 barigaragayemo.

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wavuze ko abarikoreramo basabwa kunoza ubwirinzi bwa Covid-19 kurusha uko byakorwaga mbere ndetse abacuruzi barikoramo bazajya barisimburanamo kugira ngo ntibarenge 50%

Ubuyobozi bw’isoko burasabwa ko mbere yo gufungura hagomba kubahirizwa ibijyane no:

1. Gushyiraho uburyo bunoze bwo gukaraba intoki ;
2. Gushyiraho imirongo igaragaza aho abarigana banyura ;
3. Kugabanya ubucucike mu isoko ;
4. Gusimburana mu isoko , abarikoramo bagahana ibihe byo gukora

Isoko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, rizakomeza gufunga kubera imiterere yaryo.

Abaricururizagamo n’ abaharangurizaga imbuto n’imboga bazakomeza gukorera ku Giticyinyoni no mu Nzove.

Kuwa Mbere tariki 17 Kanama 2020, nibwo aya masoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali arimo iri ryo kwa Mutangana na Kigali City Market yafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umujyi wa Kigali wavuze ko yafunzwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima, itangaje ko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu bwagaragaye mu minsi ishize bwaturutse ku bantu bo mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali badohotse ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Isoko ry’umujyi wa Kigali ryamaze guterwa umuti ndetse hagiye gushyirwaho ingamba zituma rizafungurwa kuwa Kane w’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa