skol
fortebet

Kamonyi: Abahinzi bishimiye ko batazongera kweza ibigori bakabigurisha bahomba

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamuryango ba Koperative COAMALEKA yo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama bishimiye ko umufatanyabikorwa wabo SAEMAUL wo muri Koreya y’Epfo yabubakiye ubuhunikiro bunini ubu bakaba batazongera kugurisha bahomba umusaruro wabo w’ibigori ahubwo bazajya bawubika bagategereza igihe isoko rimeze neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 nibwo habaye umuhango wo guhemba abanyamuryango ba Koperative COAMALEKA bitwaye neza mu mahugurwa yo guhinga kijyambere bahawe na Saemaul mu gihe cy’amezi asaga 9.

Saemaul Foundation yahaye amahugurwa abahinzi bagize Koperative zihinga ibigori n’imboga zirimo Koubite na COAMALEKA bo muri Kamonyi.

Ntamuhanga Joseph,umuhinzi wo muri Koperative COAMALEKA witabiriye aya mahugurwa,yashimiye Saemaul Foundation uko yabahuguye ndetse ikanabubakira ubuhunikiro bari bakeneye cyane.

Ati "Saemaul imaze kugera hano iwacu muri Kamonyi by’umwihariko hano muri Gikoro,yaduhaye amahugurwa menshi cyane.Haje impinduka mu buryo twakoragamo,bigaragare ko haje imbaraga mu buhinzi bwacu.

Nitanzeho urugero, muri Are 5 navanagamo ibiro 100 by’ibigori.Amahugurwa ya Saemaul amaze kuducengera,batubwira uko dufumbira neza,tugahinga kijyambere,navuye ku biro 100 ngera kuri 300 kuri Are 5,kandi turacyakomeje turebe ko twagera kuri 400.

Ageze ku buhunikiro bubakiwe,Ntamuhanga yagize ati "Kubera umusaruro wagiye wiyongera cyane,twagiye tubura aho tuwushyira,tukabura ubuhunikiro,ubwo dufite butubana buto.Saemaul ibonye ikibazo itwubakira ubuhunikiro bwakira umusaruro dufite nuwo duteganya kuzabona ubutaha."

Madamu Nyirandimubanzi Seraphine,umuhinzi nawe wo mu kagari ka Remera,yemeje ko ubuhunikiro bubakiwe bugiye kubafasha guca ukubiri no kugurisha ku giciro gito.

Ati "Ubu buhunikiro bwaje tubukeneye kuko mbere y’uko umusaruro wacu abashoramari bawujyana ntabwo wabaga ufashwe neza.

Imvura yaragwaga ukanyagirwa ariko ubu ngubu twizeye neza ko tugiye kuzajya tweza tuwubike mu gihe tugitegereje isoko.Kuko nihaboneka n’umushoramari uduhenda tuzamwihorera,tuwubike dutegereze igihe tuzabona isoko ryiza."

Nyirandimubanzi yavuze ko amahugurwa bahawe na Saemaul yaziye igihe kuko bize guhinda bya kinyamwuga ndetse ubu bakaba bagiye kunoza uko babikoraga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe Ubukungu n’iterambere ,NIYONGIRA Uzziel yavuze ko bishimira kugira umufatanyabikorwa nka Saemaul utavuga gusa ahubwo unubaka ibikorwaremezo bizamara igihe kinini bifasha abaturage.

Ati "Uyu mushinga Saemaul uje utwongerera imbaraga mu bahinzi bacu.Mu by’ukuri mu bikorwa bagiye bafasha abaturage bacuharimo kongera umusaruro,guhinga neza no kuwubika neza.

Bikaba ari ibikorwa twaganiriyeho mbere y’uko imishinga itangira,aba aribyo duhitamo bityo bikaza bisubiza ibibazo abaturage bacu bafite....Turabashima cyane [Saemaul] ko batanze amahugurwa,batanga inyongeramusaruro ndetse barangije bubaka ubuhunikiro n’ubwanikiro.Ibyo byose n’ibituma umusaruro uragerwaho gute? waba unabonetse wabikwa ute kugira ngo we kwangirika?.Urwo ruhererekane badufashamo,turabashimira ko ibikorwa byabo bifatika."

Bwana NIYONGERA yavuze ko mu karere ka Kamonyi nta nzara ihari ahubwo hari ibiribwa bidahagije aribyo bari gushaka kwihazamo binyuze mu gushyigikira aya makoperative y’abahinzi.

Yemeje ko muri Kamonyi hari amakoperative menshi kandi umwihariko wayo ari uko amenshi akomeye.

Umuyobozi wa Saemaul Foundation,ishami ry’u Rwanda,Moon Sunghye yavuze ko abagize Koperative COAMALEKA bitwaye neza mu mahugurwa bahawe ndetse bagaragaza ubwitange.

Ati "Bagaragaje ubushake,abayobozi babo babashishikarije kuza ku bwinshi kandi ubwitabire bwari hejuru.

Bize byinshi ku bijyanye n’ihinduka ry’ikirere nuko bahinga muri icyo gihe.Bamenye neza uko babyaza umusaruro ubutaka bwabo."

Koperative COAMALEKA ifite abanyamuryango 964 kandi bose bahawe amahugurwa na Saemaul ndetse biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bize mu kwiteza imbere.




Saemaul yahuguye abanyamuryango ba COAMALEKA inabubakira ubuhunikiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa