skol
fortebet

Kamonyi: Bishimiye amahugurwa agiye kubafasha gukuba kabiri umusaruro w’ibigori byabo

Yanditswe: Monday 27, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Runda na Rugarika,mu karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative yitwa Ubumwe bugamije iterambere [KOUBITE] ikorera mu gishanga cya Bishenyi, basoje amahugurwa yari amaze amezi agiye kubafasha kongera umusaruro aho bagiye kujya beza toni zrenga zirindwi bavuye kuri 4.5 bezaga mbere y’uko bayabona.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo nibwo abagize iyi koperative ya KOUBITE basoje aya mahugurwa yari amaze amezi 9 bahabwaga n’umufatanyabikorwa wo muri Koreya y’Epfo Saemaul,aho banatashye ubuhunikiro bwiza bazajya bahunikamo ibigori beza mu gishanga cya Bishenyi wabubakiye.

Umwe mu basoje aya mahugurwa,Madamu Uwanyirigira Clementine wo mu murenge wa Runda,akagari ka Muganza yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kongera umusaruro w’ibigori n’imboga kuko n’ubundi bamaze wamaze kwiyongera ndetse bnaza

Ati "Uyu munsi turi mu munsi mukuru twishimira igikorwaremezo umufatanyabikorwa yatwubakiye.Tumaze igihe dukorana,yagiye adufasha mu bikorwa bitandukanye nk’amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bwacu n’imicungire myiza y’amakoperative no gutegura igenamigambi ku byo dukora,ku buryo niba uri guhinga utagomba guhinga mu kigare uko wiboneye ahubwo ukamenya gushyira kuri gahunda ibintu byawe neza.

Ukamenya ngo nashoye angahe,inyungu mfite mu byo ndi gukora imeze gute,irangana iki?.Ibyo rero yarabiduhuguye iduha abarimu baratwigisha,biraducengera kandi biri kuduha umusaruro."

Uyu yakomeje avuga ko kuva bahabwa aya mahugurwa,umusaruro wabo wiyongereye kuko ubu bavuye kuri toni 4.5 basaruraga ndetse biteguye gusarura toni zisaga 7.

Ati "Dushingiye ku mirimashuri tugenda dukora,ibyo tuvanyeyo tukagaruka tukabikora mu mirima yacu bwite,umusaruro wacu urimo uriyongera.ku buryo nibura duteganya ko umuntu agiye kurya yeza hagati ya toni 6 na 7 kuri hegitare mu gihe mbere twari muri 4.5 kuri hegitare.Umusaruro wacu uri kwiyongera,ubu tuvugana uri kuri gatanu n’ibice ariko turateganya kujya kuri 6-7 kuko nkuko mubireba ibigori byacu birasa neza,amafumbire baba badufashije aba ahari,mbese nta kibazo dufite mu buhinzi. "

Uwanyirigira yavuze ko ubuhunikiro bubakiwe bugiye kubafasha gukomeza gutera imbere imbere mu kubungabungabga umusaruro wabo cyane ko hari ubwo bategereza imodoka bakayibura,umusaruro ukangirika.

Undi munyamuryango w’iyi Koperative Ngendahimana Leonard,utuye mu murenge wa Rugarika,muriyabwiye UMURYANGO ko bishimiye ko umufatanyabikorwa Saemaul yabafashije kubona ubwo muhunikiro ndetse bakabaha n’amahugurwa.

Yagize ati "Hari igihe twezaga ibigori twatinda kubona isoko bigatuma tugurisha ku biciro byo hasi bitewe nuko tudafite aho tuwushyira.Nubwo dufite isoko muri iyi minsi,duhinze ntaryo dufite twabona aho tuwushyira,igiciro cyazamuka tukawugurisha.

Yakomeje avuga ko amahugurwa bahawe yabafashije kumenya uko bahinga ku murongo,uko bakoresha ifumbire ku buryo bazabona umusaruro ku rwego rwo hejuru kurenza uko byari bisanzwe.

Ati "Aya mahugurwa ataraza,umusaruro twezaga wari uri hasi ntabwo ungana nuwo turi kubona ubu nyuma y’amahugurwa.

Umuyobozi wa Koperative KOUBITE,Nshimiyimana Claude,yavuze ko bishimiye ubu buhunikiro bwatwaye asaga miliyoni 30 FRW bubakiwe n’uyu mufatanyabikorwa Saemaul ndetse ko umusaruro wabo bagiye kujya babona aho bawushyira ndetse bakabona n’amafaranga bazajya bahabwa n’ushaka gukodesha ubu buhunikiro bahawe.

Ati "Twahereye kuri toni 2.2,ubu tugeze kuri 5.2 turateganya kugera ku 8....Amahugurwa yacu n’agendanye n’ubuhinzi,imiyoborere n’imicungire.K bijyanye n’ubuhinzi,umufatanyabikorwa yatwigishije ibijyanye no guhinga,uko utera,uko inyongeramusaruro igomba gukoreshwa."


Nshimiyimana,Umuyobozi wa Koperative Koubite

Mukiza Justin,Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi,Ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Kamonyi yavuze ko aya mahugurwa n’Ubuhunikiro bigiye gufasha kuzmura umusaruro kuko ubu bari hagati ya toni 3 na 4.

Yavuze ko bazanye uburyo bwo kubaka Hangari zo kubikamo umusaruro zigera ku 10 ndetse bagifite gahunda yo kuzamura umusaruro mu bishanga bitandukanye yaba muri iki gishaka cya Bishenyi,Kamiranzovu,Bigirwa na Mugera.

Yavuze ko ubu buhunikiro buje kubafasha kuko bari bafite ubundi buhunikiro ariko ubu bushya ari inyongera izabafasha guhunika toni zigera kuri 400 kugira ngo babungabunge umusaruro.

Yavuze ko akarere by’umwihariko kagiye gufasha aba bahinzi kongera umusaruro babaha nkunganire y’Ifumbire yaba iyo guteresha no kubagaza.

Yavuze ko icyo basaba abaturage ari uguhinga kijyambere bakoresha ifumbire mborera na Mvaruganda.

Umuyobozi wa SAEMAUL,Ishami ry’u Rwanda,Madamu Moon Sunghye,yavuze ko bahuguye aba baturage ku bijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi,kumenya imihindagurikire y’ibihe ndetse n’uburyo bwo gukoresha ifumbire y’imborera.

Ati "Saemaul yari ifite umushinga wo kuzamurira ubushobozi amakoperative yo mu karere ka Kamonyi.Uyu mwaka twari dufite gahunda yo guhugura amakoperative ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’uburyo bwo kuyobora koperative."

Yakomeje avuga ko bahuguye abanyamuryango bake ba Koperative nabo bahugura abandi bifasha kwihuta.

Yavuze ko aya mahugurwa n’ibikorwa byose bya SAEMAUL byatwaye akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ndetse ko nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakorera muri aka karere bageze ku musozo w’ibikorwa.

Koperative KOUBITE igizwe n’abanyamuryango 784 barimo abasaga 330 bamaze guhugurwa n’uyu mufatanyabikorwa.

Aba bose bavuze ko bagiye kongera umusaruro aho abahize abandi bahawe ibihembo n’impamyabumenyi.




Saemaul yahuguye abanyamuryango ba KOUBITE inabubakira ubuhunikiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa