skol
fortebet

Karongi: Iyi misozi yahoze ituwe ubu yambaye ubusa itegereje icyayi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Ubuzima bagiye kubamo nyuma y’ uko bimuwe aho bari batuye ngo haterwe icyayi ntibabuvugaho rumwe, cyokora ubuyobozi bw’ akarere bubamara impungenge.

Sponsored Ad

Ni abaturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, bubakiwe umudugudu w’ ikitegererezo batuzwamo, amasambu yabo mu kwezi gutaha k’ Ukwakira imvura nimara kugwa rwiyemezamirimo w’ Umuhinde azayateraho icyayi.

Bamwe muri aba baturage barimo Sabagirwa Martin bavuga ko ubuzima bwabo muri iyo midugudu ari bwiza bagereranyije nubwo bari babayemo mbere.

Yagize ati “Kuva twagera aha turashimira Perezida wa Repubulika kuko tugituye epfo iriya dutatanye ibiza byarazaga bigatwara abantu”

Sabagirwa avuga ko isambu ye yayibariraga agaciro ka miliyoni 2 ariko ngo bamuhaye ingurane y’ ibihumbi 500 bivuze ko atanyuzwe n’ amafaranga y’ ingurane yahawe. Aya mafaranga nayo ntabwo bayabahereye rimwe hari abavuga ko bayahabwa mu byiciro.

Umunyamakuru w’ UMURYANGO yatembereye muri imwe muri izi nzu aba baturage batujwemo, asanga buri muryango warahawe inzu igizwe n’ icyumba cy’ uruganiriro, icyumba cy’ abashyitsi, icyumba cy’ abana , icyumba ba nyiri urugo baryamamo ndetse na sitoke n’ igikoni.

Muri sitoke uretse igitebo cyarimo ibishyimbo bitarenze bitarenze ibiro 20 ibindi byarimo ni ibyombo gusa. Umwe mubagize uru rugo yatubwiye ko nta mpugenge afite ko yazasonza nubwo atagifite aho ahinga.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo natangira guhinga icyayi batubwiye ko azaduhamo akazi. Tuzabaho nk’ Abanyakigali kuko nabo ntibahinga”


Sitoke y’ umwe mu miryango yatujwe mu mudugudu w’ ikitegererezo

Umubyeyi twahisemo kudatangaza amazina ye yabwiye UMURYANGO ko atishimiye kuba isambu ye barayimwatse bakamuha inzu n’ amafaranga.

Yagize ati “Ubu buzima ntabwo ari bwiza, Leta yadushakira imirimo nk’ abadamu kuko iyo ntagiye mu cyayi nirirwa nicaye nabuze icyo nkora.Mbere nibwo nari mbayeho neza ngifite isambu yanjye nanone barayijyanye”

Umuyobozi w’ Akarere Ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko aba baturage batazicwa n’ inzara kuko bahawe ingurane bakagura amasambu, kandi hakaba hari hegitari 40 basigiwe ngo banyirazo bakomeze bazihinge.

Yagize ati “Ariya mazu yubatswe ku bufatanye bw’akarere na NAEB, abaturage bahabwa ingurane z’ubutaka, abari bafite amafaranga bagiye kugura ahandi. Muri kiriya gice, hari n’ubutaka buzasigara ari ubw’abaturage. Hegitari zigera muri 40 bazajya bahinga ndetse umuturage bakamuha inka,twashyizemo n’ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi.”

Meya Ndayisaba avuga ko muri abo baturage hari abahisemo guhabwa inkoko n’ingurube aho guhabwa inka.

Ubu butaka ngo burashaririye, ubushakashatsi bwerekanye ko icyayi ari cyo cyahera. Meya avuga ko ahabanje gukorerwa igerageza babona bitanga umusaruro ku buryo hari ubwo umuturage yinjiza ibihumbi 200 abikuye mu cyayi buri kwezi.





Rwiyemezamirimo na Meya Ndayisaba Francois


Aha harimo kubakwa uruganda ruzatunganya icyayi

Imwe mu misozi y’ akarere ka Karongi itagiye guterwaho icyayi yaciweho amaterasi y’ indinganire akarere kavuga ko umusaruro wiyongereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa