skol
fortebet

Kigali :Amakoperative y’abamotari yagizwe 4 Gusa

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabye abayobozi bashya b’amakoperative yabo, gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango aho kwibanda ku nyungu zabo bwite nk’uko ngo byagenze mu myaka yabanje.

Sponsored Ad

Byari ibyishimo kuri Kigali Pele Stadium ku batwara abantu n’ibintu kuri Mota abazwi cyane nk’abamotari bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko hemejwe abayobozi bashya bitoreye kugira ngo bazafatanye mu miyoborere mu kunoza akazi bakora.

Ni amatora abamotari bavuga ko bakoreye ku mirenge batuyemo ku buryo nta kibazo biteze mu mikoranire yabo n’abayobozi bashya

Izi Komite zishyizweho nyuma y’uko izari zisanzwe zasheshwe n’amakoperative y’abamotari asenyutse burundu hirya no hino mu gihugu bitewe na bombori bombori yaterwaga n’imicungire mibi y’abayayoboraga.

Abamotari bizeye ko izi koperative nshya zigiye guca akajagari bahoranye kabagushije mu bihombo ku buryo abayobozi bashya bibukijwe n’ababatoye ko izi koperative atari akarima kabo.

Si inyungu ku batwara abagenzi kuri moto biteze inyungu muri aya mavugurura y’amakoperative ahubwo ngo na Police y’Igihugu itangazako aya makoperative agiye kuyibera umuyoboro mwiza bazajya bacishamo ubutumwa bugenewe abakora uyu mwuga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yijeje aba bamotari ko umujyi uzababa hafi kugira ngo bakomeje gukora akazi kabo neza mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

RURA ntiyigeze itangaza niba n’andi makoperative yo mu Ntara yari yarasenyutse agiye kongera gukora.

Mu mujyi wa Kigali hari hasanzwe amakoperative angana na 41.

Muri atanu yashyziweho, harimo 2 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge ndetse n’imwe yo mu Karere ka Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa