skol
fortebet

Kigali: Batandatu bafatanywe amafaranga y’amiganano agera kuri Miliyoni 7,380,000

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Maniriho Fidele, Ndayishimiye J Baptiste, Hakizimana Gilbert, Uwizeye Francois na Gashagaza James bafunzwe na Polisi nyuma yo gufatanywa amafaranga y’amiganano mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali kimwe na Habimana Ildephonse wayafatanywe ku mupaka uherereye mu karere ka Rubavu.
Ibi ni ibitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu wavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku italiki ya 31 Ukwakira , ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage. (...)

Sponsored Ad

Maniriho Fidele, Ndayishimiye J Baptiste, Hakizimana Gilbert, Uwizeye Francois na Gashagaza James bafunzwe na Polisi nyuma yo gufatanywa amafaranga y’amiganano mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali kimwe na Habimana Ildephonse wayafatanywe ku mupaka uherereye mu karere ka Rubavu.

Ibi ni ibitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu wavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku italiki ya 31 Ukwakira , ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

SP Hitayezu avuga ko Maniriho Fidele w’imyaka 30 yafatanywe inoti imwe y’amafaranga 5000 y’amiganano mu murenge wa Niboye, akarere ka Kicukiro, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Uwitwa Ndayishimiye J Baptiste w’imyaka 36, yafatanywe inoti 45 z’amafaranga 2000 z’amiganano, aya akaba yabonetse mu yandi agera kuri 4,600,000 yari arimo kubitsa muri banki iherereye mu murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Abandi ni Hakizimana Gilbert w’imyaka 28 na Uwitonze Francois w’imyaka 28 ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kimisagara nyuma yo gufatanwa inoti 6 z’amadolari 100 y’amiganano Nyabugogo ubwo yashakaga kuyavunjisha mu biro by’ivunjisha biherereye Nyabugogo.

Naho Gashagaza James we yasanganywe inoti imwe y’amafaranga 2000 y’amiganano mu murenge wa Bumbogo ari naho afungiye.

Na none kuri uriya munsi, mu karere ka Rubavu , nyuma yo kubona amakuru atanzwe n’abakorera ku mupaka, Polisi yafashe uwitwa Habimana Ildephonse w’imyaka 34 y’amavuko, yafatiwe ku mupaka yinjiranye inoti 144 za 50 y’amayero, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

SP Hitayezu yashimiye abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bose kandi ashimira abaturage kuba bakomeje kugira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze, aha akaba yagize ati:” Ifatwa ry’aba bose ryatumye hirindwa igihombo cy’amafaranga agera kuri 7,380,000 y’amanyarwanda kuko hari abaturage bari kuyakira iyo adafatwa.”

Avuga ku bubi n’ingaruka z’amafaranga y’amiganano, SP Hitayezu yagize ati:"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora".

Yashimye kandi abihutiye gutanga amakuru bakibona ko bariya bafatanywe amafaranga y’amiganano ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo.

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, SP Hitayezu yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite ay’amiganano.

Uko ari batandatu nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa