skol
fortebet

Kigali: Biyise ba nyir’ubutaka batangira no kubugurisha umugambi urabapfubana

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Abafashwe ni Charles Kayigamba w’imyaka 53 na Nadine Tunga w’imyaka 35. Bafatiwe ku Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, hamwe n’icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Bombi bafatiwe mu cyuho ubwo bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 70, bafatanwa ibyangombwa n’indangamuntu bihimbano bari bahuje n’amazina ari ku byangombwa biri ku butaka.

Charles Kayigamba ni we wakoreshaga ibyangombwa bihimbano by’ikibanza hamwe n’indangamuntu y’impimbano, yiyitiriye nyiri umutungo, mu gihe Nadine Tunga yari yigize umukomisiyoneri, aho bagombaga kugurisha uwitwa Joseph Nzabonimpa, ubutaka buherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.
Uwagombaga kugurishwa ikibanza ngo yaje kugira amakenga yo kubishyura, abasaba ko bagenda akabishyurira imbere ya Noteri w’ubutaka ku Murenge, ari na ho baje gufatirwa nyuma yo gusanga ubutaka ari ubw’uwitwa Samuel Kasule w’imyaka 46.

Bakigera ku Murenge wa Kimironko, nyiri ubutaka yarahamagawe abwirwa ko umutungo we ugiye kugurishwa, maze Kayigamba wabwiyitiriraga abonye ko babatahuye agerageza kwiruka, ariko inzego z’umutekano zikorera ku Murenge zimwirukaho ziramufata.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibyaha byo kwiyitira imitungo itimukanwa birimo gukorwa muri iyi minsi, aho ababikora babanza gushaka amakuru y’ibanze kuri uwo mutungo, kugira ngo abafashe gushuka uwo bashaka kuwugurisha, ari na ho ahera asaba ba nyiri imitungo kujya bitondera gutanga amakuru y’imitungo yabo ku wo babonye wese.
Kuri ubu aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bahanishwa ingingo ya 174, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarengeje imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000).

Mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyabahama, bahanwa hakurikijwe ingingo ya 276, iteganya igihano kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarengeje imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa