skol
fortebet

Kigali:Hageze imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri gare zo mu Mujyi wa Kigali, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, umugenzi akishyura amafaranga 500 aho yaba ajya hose muri Kigali.

Sponsored Ad

Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.

Mu duce izo modoka zatangiye gukoreramo hari ukuva muri gare ya Nyanza ya Kicukiro kugera mu Mujyi (Gare ya Downtown), Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagugu, mu Mujyi-Nyabugogo, ariko ngo hari n’indi mihanda (ligne) igiye gufungurwa nk’uko ba nyiri izo modoka babitangaje.

Umushoferi w’Ikigo ‘Go Green Transport’ gitwara abagenzi muri izo modoka z’amashanyarazi, Gaga, agira ati "Igiciro ni kimwe aho waba ujya hose, ni 500Frw, ni imodoka irinda abantu ubushyuhe, nta kubyigana kuko bose baba bicaye."

Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.

Umwe mu bayobozi ba ’Go Green Transport’, Tsega Solomon, avuga ko buri modoka bafite y’amashanyarazi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, igera mu Rwanda igurwa Miliyoni 93Frw.

Ku ikubitiro bakaba bazanye imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hamwe n’izindi 4 za ’pick up’, zose zikaba zitwarwa n’amashanyarazi 100%.

Ibitekerezo

  • ohoo ni byiza cyane, nimuze , mwari mukenewe wenda umuvundo muri kigali wagabanuka/ugashira burundu.
    ariko no mu ntara muzagereyo kuko naho hariyo ikibazo cya transport gusa abanyarwanda barakennye ntimuzahende bikabije leta izagene ibiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa