skol
fortebet

Kigali: Hashyizweho imihanda 3 izaharirwa imodoka zitwara abagenzi muri rusange gusa

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hagaragaye kibazo cy’umuvuduko mucye kubakoresha imodoka za rusange , Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imihanda itatu igiye kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi.

Sponsored Ad

Ibi umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yabitangarije ‘The New Times’ ducyesha iyi nkuru avuga ko umuhanda uva mu Mujyi (Nyarugenge) ugakomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso ari umwe mu yizaharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Indi mihanda harimo uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro izakurikiraho.

Meya Rubingisa yavuze ko ibyo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), iteganya kuba yageze kuri iyo ntego bitarenze umwaka wa 2024.

Yagize ati “Indi mihanda izakurikiraho muri gahunda ya NST1, dufite ibilometero 22 bigenewe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko bigomba kwiyongera”.

Ibyo nibimara gukorwa, ngo bizagabanya igihe abantu bamaraga ku mirongo mu Mujyi wa Kigali, bategereje imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane cyane mu masaha yo kuva ku kazi, kive ku minota 30 kigera kuri 15.

Yagize ati “Hamwe na Minisiteri y’ibikorwa Remezo, RURA ndetse n’abashoramari bigenga, tugiye gukorana mu buryo bwo kuvugurura ibijyanye no gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, tugabanya igihe cyo gutegereza imodoka ku bagenzi mu masaha ya mu gitondo n’ay’umugoroba. Vuba aha tuzakira izindi bisi nini”.

Imihanda izajya iharirwa za bisi gusa, bizaza ari igisubizo ku kibazo cyakomeje kugaragazwa n’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ‘Association of Public Transporters (ATPR)’, ryakomeje gusaba ko habaho imihanda yihariye ya za bisi mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, inyigo zo kwagura iyo Gare ya zatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24.

Umujyi wa Kigali ukangurira abantu gukoresha indi mihanda yamaze kubakwa, mu rwego kwirinda umuvundo w’imodoka mu masaha ya mu gitondo n’aya nimugoroba.

Indi mihanda yakoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda umuvundo w’imodoka, Merard Mpabwanamaguru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, avuga ko harimo uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf course-Nyarutarama.

Yagize ati “Iyo mihanda ishobora gufasha abantu bo mu bice bya Kibagabaga, Kimironko na Remera kugera mu Mujyi (Nyarugenge) bidasabye ko banyura mu mihanda ya bisi”.

Undi muhanda wakoreshwa mu kugabanya umuvundo w’imodoka, ni unyura inyuma y’iyahoze ari Hoteli ‘Sports View Hotel’ ahateganye na Stade Amahoro, ukanyura ku bitaro bya ‘Baho Hospital’ bya Nyarutarama.

Yagize ati “Uyu muhanda wagabanya umuvundo w’imodoka, ukaba wakoreshwa aho gukoresha umuhanda wa Gishushu”.

Umuhanda uturuka ku Kabeza, ukanyura ahitwa mu Itunda ukagera mu Busanza, na wo wakoreshwa mu kugabanya umuvundo w’imodoka.

Mpabwanamaguru ati “Uwo muhanda ushobora gukoreshwa n’abantu baturuka i Kanombe bajya mu Busanza, Kabeza, Niboyi, Kicukiro, Sonatube bakagera mu Mujyi (Nyarugenge), badakoresheje umuhanda wa Giporoso ugera mu Mujyi”.

Arongera ati “Abantu baturuka kuri Utexrwa, Nyarutarama bagana i Remera, bashobora gukoresha umuhanda unyura kuri ‘Portofino Hotel’, ugakomeza kuri Manor Hotel ukagera i Nyarutarama n’i Kibagabaga”.

Umujyi wa Kigali kandi mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka, uteganya kubaka imihanda mishya 40 harimo inyura hejuru y’indi (flyover), ndetse n’imihanda ishobora kunyuramo imodoka enye ziteganye ‘four-lane roads’.

000000

Ibitekerezo

  • Ni byiza Ariko se bizatangira gushyirwa mu bikorwa ryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa