skol
fortebet

Kigali:Jali yamuritse imodoka nshya igiye gukoresha mu gutwara abagenzi

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 13 Ukwakira 2023, nibwo habaye igikorwa cyo kumurika Icyiciro cya mbere cya bisi zitwara abagenzi u Rwanda rwari rwaratumije.

Sponsored Ad

Kompanyi y’ubwikorezi ya Jali Transport Ltd yazanye imodoka nini 20 zizunganira izariho mu gutwara abagenzi.. Ni igikorwa cyabereye muri Gare ya Kabuga.

Izi modoka ziratangira kujya mu muhanda guhera kuri uyu wa Gatandatu, izi modoka zifite n’imyanya y’abafite ubumuga.

Ni imodoka zongereye imyanya 1400 mu rwego rwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali kuko hari hasanzwe imyanya ibihumbi 14 bisaga.

Zizakorera kuri Ligne ya Downtown- Kimironko na Nyabugogo-Kimironko.

Ikibazo cy’ingendo mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Abaturarwanda.Benshi bavuga ko ibi byica gahunda zabo.

Abantu benshi bamaze igihe binuba, bakitotomba ariko bakabura icyo babikoraho.

Rimwe na rimwe mu masaha y’umugoroba abagenzi bashoboraga kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka. Ibi ni nako byari ku bategera mu nzira, bahamaraga igihe kirekire bategereje kubona imodoka, urambiwe akigendera, ufite umutima wihangana agategereza.

Kimwe mu byatumaga gutwara abantu i Kigali bigorana, ni umubare w’imodoka nke zitari zikijyanye n’ubushobozi bukenewe. Ni ukuvuga ngo abagenzi ni benshi ariko imodoka zo ni nke.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rusobanura ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, ari uko haboneka nibura bisi 305. Izo zigomba kuba ziri mu byiciro birimo inini n’intoya kugira ngo zibashe gufasha abagenda muri Kigali igihe icyari cyo cyose.

Byitezwe ko ukwezi gutaha kuzarangira mu gihugu hinjije bisi nshya 100, zikazakurikirwa n’izindi 100 zizagera mu gihugu mu mpera z’umwaka mu Ukuboza.

Izi ziziyongeraho izindi ziri gushakwa bigizwemo uruhare n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, zirimo izizaba zikoresha amashanyarazi.

Leta yavuguruye by’agateganyo uburyo imodoka zemererwaga gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali,ubu mu buryo bw’agateganyo, buri wese ufite imodoka yatangiye kujya kuyisabira uburenganzira hanyuma agahabwa aho agomba kujya akorera.

Ku munsi wa mbere iyi gahunda ifungura, hari imodoka icumi zikoresha amashanyarazi, zifite imyanya 29 zahise zisaba uburenganzira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa